Mu Rwanda Hari Ibinini Byo Kuringaniza Urubyaro ‘Bikemangwa’

Warning sign. Blank warning sign. Vector illustration

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, cyahagaritse imiti cyemeza ko itakwizwera yari imaze igihe runaka ikoreshwa ku isoko ry’u Rwanda.

Ni imiti y’ibinini ivugwaho kuringaniza urubyaro ariko Rwanda FDA ikavuga ko idakwiye kwizerwa kubera nto makuru itanga ku mikorerwe yayo ndetse nta n’amakuru itanga y’uburyo ushaka kuyikoresha agomba kubigenza.

Ibi binini ntibyemewe mu Rwanda

Rwanda FDA ivuga ko ikindi giteye inkeke ari uko n’ibyo ipfunyitsemo byanditswe mu rurimi rudakoreshwa mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Itangazo ry’iki kigo rivuga ko kubera izo mpamvu, Rwanda FDA iburiye Abanyarwanda[kazi] ko badakwiye gukoresha iyo miti kuko itari ku rutonde rw’imiti yemewe mu Rwanda kandi ko idakwiye kuhinjira.

Igitangaje, nk’uko iri tangazo ribivuga, ni uko iyo miti imaze igihe runaka ikwirakwiza ku isoko ryo mu Rwanda!

Ibi bituma hibazwa ikigero cy’ingaruka zayo mu baturage n’ukwiye kubazwa iby’iyo miti.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’iki kigo witwa Dr. Emile Bienvenu rikagira inama abaturarwanda yo kutongera kuyigurisha kandi rikabibutsa ko kuringaniza imbyaro bikorerwa kwa muganga wemewe n’amategeko.

Ryungamo ko amaduka agurisha imiti( pharmacies) yemewe na Leta  ari yo yonyine yemerewe kugurisha iyo miti.

Itangazo rya Rwanda FDA.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version