Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ambulance 80 Zigiye Gusaranganywa Ibitaro Byo Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Ambulance 80 Zigiye Gusaranganywa Ibitaro Byo Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 June 2024 11:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatandatu ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda buraha ibitaro byose byo mu Rwanda imbangukiragutabara 80 zibisaranganywemo. Ni igikorwa kiri bubere kuri BK Arena iri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo aho Perezida Kagame ari buganirire n’abajyanama b’ubuzima 8000 bahateraniye.

Imbangukiragutabara ni imodoka yabugenewe ifite iby’ibanze umurwayi ujyanywe ku bitaro akenera kugira ngo agezweyo agihumeka, abaganga bamwiteho.

Iyi ni imodoka igira icyumba kinini bihagije kirimo igitanda cy’umurwayi, umurwaza na muganga, kikagira n’uburyo bwo gufasha umurwayi guhumeka no kuba yahabwa ubufasha burimo na serum ituma ubuzima budahagarara.

Kubera ko iba igomba kwihutana umurwayi, imbangukiragutabara igira moteri ifite imbaraga n’amapine akomeye kandi adapfa kunyerera, byombi bikayifasha kwihuta.

Hejuru y’ibi hiyongeraho amatara aba hejuru yayo akora nk’intambaza ibwira abantu ko imbangukiragutara ije bityo ko bakwiye kuyibererekera ikihutana indembe.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko imbangukiragutabara ziri buhabwe ibitaro bitandukanye zatanzwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga, Enabel.

Mu mpera z’umwaka wa 2023, uwahoze ari Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana( aherutse gusimbuzwa Youssuf Murangwa) yabwiye Abadepite ko u Rwanda rwitegura kwakira imbangukiragutabara 180.

Ni imodoka zitegerejweho kuziba icyuho cy’ubuke bwazo mu bitaro n’ibigo nderabuzima byo hirya no hino mu Rwanda.

Uzziel Ndagijimana yari yitabye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite mu rwego rwo gusobanura ibijyanye n’inguzanyo ya miliyoni 75 z’ama Euros zizifashishwa mu kwagura, gusana no kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri.

Icyo gihe yagize ati: “Ndagira ngo menyeshe Inteko ko ikibazo cyo kongera za ambulance kitaweho, ubu hari ambulance zatumijwe zigera ku 180 ziri mu nzira.”

Ndagijimana yavuze ko mu gutanga imbangukiragutabara, ibitaro bizazihabwa hagendewe ku ukureba uko izo muri ibyo bitaro zimeze n’ingano yazo.

Ikibazo cy’imbangukiragutabara zidahagije mu Rwanda gikunze kugarukwaho n’abaturage.

Taarifa iherutse gutangaza inkuru y’imbangukiragutabara nyinshi zapfiriye mu bitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi zibura abazikoresha ubu zuriwe n’ibyatsi.

Mu minsi ishize hari indi mbangukiragutabara umunyamakuru wa Taarifa yasanze yarapfiriye mu bitaro bya Mugonero mu Karere ka Karongi nayo ibura uwayikoresha ngo ikire.

Birashoboka ko iki kibazo kiri no mu bindi bitaro byo hirya no hino mu Rwanda.

TAGGED:featuredIbitaroImbangukiragutabara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Y’u Rwanda Mu Bufatanye N’Iya Somalia Mu Kurwanya Imitwe Yitwaje Intwaro
Next Article Umunyarwenya Fred Omondi Yapfuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

You Might Also Like

Mu Rwanda

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tchad: Hadutse Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?