Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika: Abantu 121 Bamaze Iminsi 10 Munsi y’Inzu Yabagwiriye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika: Abantu 121 Bamaze Iminsi 10 Munsi y’Inzu Yabagwiriye

Last updated: 04 July 2021 11:28 am
Share
SHARE

Ibikorwa byo gushakisha abantu bagwiriwe n’inyubako mu gace ka Surfside muri Leta ya Florida byahagaritswe, mu gihe ubuyobozi bwitegura gusenya igice cyari gisigaye cy’inzu yaridukanye abaturage mu kwezi gushize.

Gusenya iyo nyubako yiswe Champlain Towers South byemejwe hirindwa ko n’igisigaye cyazahanuka, kubera umuyaga mwinshi witwa Elsa uteganyijwe ku wa Kabiri.

Igice kinini cy’iyo nyubako y’amagorofa 12 cyahanutse ku wa 24 Kamena, mu rukerera abantu baryamye. Abantu 24 nibo bimaze kumenyekana ko bapfiriyemo, 121 bakomeje kiburirwa irengero kuko bari munsi y’ibintu byinshi byasenyutse kuri iyo nzu. Nta muntu n’umwe biremezwa ko yarokotse.

Ni impanuka yabaye mu buryo bwihuse cyane kuko inzu 55 mu 136 zari zituyemo abantu zahanutse mu masegonda 12 gusa.

Abaturage bo mu gice cyasigaye gihagaze bavuga ko bumvise ari nk’inkuba ikubise, barebye hanze babona ivumbi ritumuka, igice kimwe cy’inzu cyageze ku butaka.

Ntabwo icyateye iriya mpanuka kiramenyekana, gusa raporo y’abahanga mu bwubatsi yo mu 2018 yagaragaje ko inyubako yari ifite ikibazo cy’uko amazi yinjiraga munsi yayo akagumamo.

Indi nyigo yasohotse mu mwaka ushize y’umushakashatsi wo muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Florida, yagaragaje ko ubutaka iyo nzu yubatseho bugizwe n’igishanga, mu binyacumi bitatu bishize bwikagaho milimetero ebyiri ku mwaka.

Gusa ngo iyo nyubako yagaragaraga inyuma nk’igikomeye.

Abantu 121 baheze munsi y’igice cyasenyutse, none n’icyari gihagaze kigiye gusenywa
TAGGED:featuredFloridaIgorofaImpanuka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impamvu Zateye Laurent Gbagbo Gusura Jean Pierre Bemba I Kinshasa
Next Article Abantu Batandatu Batawe Muri Yombi Bazira Kunyereza Ibikoresho Byo Kubaka Amashuri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Harakurikiraho Iki Nyuma Y’Ifatwa Rya Uvira?

M23 Yemeza Ko Yinjiye Muri Uvira, Guverineri Akabihakana

Abazitabira Igitaramo Cya Alexis Dusabe Bazagura Tike Kuri Airtel Money 

Mozambique: Perezida W’Inteko Kazarwa Yasuye Isoko Ryubatswe Mu Mwaka Wa 1900

Bugesera: Abaturage Bugarijwe N’Inzara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

You Might Also Like

Mu Rwanda

Abanyamahanga Benshi Bafungiwe Mu Rwanda Ni Abo Muri EAC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Abaturage Bategetswe Kuguma Mu Rugo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tshisekedi Arabwira Inteko Iby’Ingenzi Aherutse Kwemeranya Na Perezida Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?