Umwami w’Ubwongereza Charles III yongeye gushimangira akamaro k’ubufatanye bw’ibihugu bigize Umuryango wo gutabarana w’ibihugu bituriye Inyanja ya Atlantic bita NATO.
Perezida Donald Trump nawe yavuze ko umubano n’Ubwongereza ugize “ubucuti budasanzwe kurusha ubundi bwose bwaba buriho”, kandi avuga ko umwami yemeranya nawe ko Irani idakwiye kugira intwaro za kirimbuzi.
Mu ijambo rye ryari riryoshye ririmo gutebya, umwami yabwiye Trump ati: “Iyo tutaba twe, mwari kuba muvuga Igifaransa.”
Yanamuhaye impano y’inzogera yo ku bwato bw’intambara bwitwa HMS Trump, bwagize uruhare mu ntambara ya kabiri y’isi, Amerika, Ubwongereza n’Uburusiya byatsinzemo Abanazi.
Ku meza, abo bayobozi basangiye ibyokurya birimo ibyitwa ravioli bikozwe mu byatsi (herb ravioli) n’ubuki bwo mu Biro bya Perezida wa Amerika.
Mbere y’aho, umwami yagejeje ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, avuga ko asaba ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bwakomeza, bukarenga ibiriho muri iki gihe bisaba ko ‘ibihugu byarushaho kwikunda no kwirebaho gusa’.
Umwami w’Ubwongereza asuye Amerika mu gihe iki gihugu cyitwayemo umwikomo Ubwongereza nyuma y’uko bwanze kuyifasha mu ntambara iki gihugu gifatanyijemo na Isiraheli mu kurwanya Irani.
Abongereza n’abanya Burayi muri rusange bavuga ko iriya ntambara itari iyabo, bityo ko Washington na Yeruzalemu bakwiye kubaga bikifasha.
Uwo mwuka mubi waje gutuma Amerika ivugwaho no gushaka kwirukana ibihugu bimwe muri NATO birimo na Espagne.
Reuters iherutse gutangaza inkuru ivuga ko hari uwo mugambi, ariko ubuyobozi bwa Amerika bwarabihakanye nk’uko BBC iherutse kubyandika.
Mu mwaka wa 2003, Amerika n’Ubwongereza biri mu bihugu byafashe iya mbere mu gutera Iraq yayoborwaga na Sadam Hussein, ubutegetsi bwe babuhirika mu gihe kitageze ku mezi atanu.
Sadam we baje kumufata nyuma y’imyaka hafi ine bamuhiga.
Ubutegetsi bwa Donald Trump bwo kuri iyi manda bwaje bushaka guhindura uko imitegekere n’imikoranire ya Politiki ku isi iteye.
Yakunze kubwira NATO ko buri gihugu gikwiye kugira uruhare rufatika mu gutanga amafaranga agamije imikorere yayo aho kugira ngo Amerika ibe ari yo yikorera uwo mutwaro uremereye kurusha abandi.
Imikoranire y’ibihugu bigize uyu muryango kandi bisa n’ibitarahuza ku musanzu bitanga mu gufasha Ukraine mu ntambara n’Uburusiya, ikaba intambara yatangiye mu mwaka wa 2022.
Uko Joe Biden yakoranaga n’abanya Burayi muri iyo ntambara byaje guhinduka aho Trump atangiriye kuyobora mu mwaka wa 2024.
Trump ntashaka ko igihugu cye gikomeza kurekura amafaranga mu gihe hari ibindi bihugu birebwa n’ibibazo Amerika isabwa kwikorera.

