Texas haherutse kubera Ihuriro Nyarwanda ryiswe Rwanda Convention 2025, kikaba igikorwa cyavugiwemo byinshi birimo no gusaba abatuye muri gihugu kwibuka ko u Rwanda rukeneye ko barushoramo.
Michelle Umurungi usanzwe ushinzwe ishami rya RDB rishinzwe kureshya abashoramari yavuze ko mu Rwanda hari henshi umuntu yashora, atanga urugero rw’ubuhinzi.
Kuri we, ubuhinzi ni urutirigongo rw’ubukungu bw’u Rwanda kuko ababukoramo bangana na 70% by’abafite akazi bose.
Ati: “ U Rwanda rukeneye gushora henshi mu bukungu bwarwo. Hamwe muriho ni mu buhinzi kuko ari nabwo bukoresha abantu benshi. Ababukoramo muri iki gihe bangana na 70% by’abakora mu nzego zose z’ubukungu”.
Umurungi avuga ko ikibazo ubuhinzi bufite ari uko bukiri ubwa gakondo, bugikoresha isuka n’agataro, bugakorerwa ku buso buto, bigatubya umusaruro.
Kubuvugurura bukaba ubwa kijyambere, kuri we byazamura umusaruro haba mu biribwa ngangurarugo haba no mu bihingwa ngengabukungu.
Mu kureshya Abanyarwanda baba iyo muri Amerika cyangwa abandi bumva bashora mu Rwanda, Michelle Umurungi avuga ko hamwe muho bashora mu buhinzi, ari mu gutunganya umusaruro wabwo, ibyo bita agro-processing.
Ubu ni uburyo abashoramari bashinga inganda zongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi, ibigori bigakorwamo ifu, amata agakorwamo ifu…, ibyasaruwe bigahindurirwa imiterere kugira ngo bigirire benshi akamaro kandi bihunikwe mu buryo burambye.
Mu Rwanda hari ubuso bwa hegitari Miliyoni 1.5 bwera ariko butarabyazwa umusaruro wo ku rwego rwo hejuru, ubwo buso bukaba bukeneye uwabuha agaciro ko hejuru kugira ngo umusaruro uva mu buhinzi uve kuri 40% uzamuke bifatika.
Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri RDB avuga ko hari henshi abashoramari bashobora gushyira amafaranga yabo, bigafasha mu gutuma umusaruro w’ubuhinzi wongererwa agaciro, agatanga urugero mu kwenga inanasi zikavamo umutobe no gutunganya ibindi bihingwa.
Tuvuze gato ku inanasi, abasomyi bamenye ko Akarere ka mbere zeramo ari Gakenke, muri ko zikaba ziteye ku buso bwa Hegitari 1,250.
Umurungi yabwiye Abanyarwanda baba muri Amerika n’abandi bari bamuteze amatwi ko intego ari uko nyuma yo kwihaza mu biribwa n’ibinyobwa, u Rwanda rwatangira no kuhereza hanze ibyo rusarura.
Yatanze urugero rw’urusenda, avuga ko ubwo we na bagenzi be baheruka mu Bushinwa, basanze urusenda nyarwanda rukunzwe, aboneraho kubwira abamuteze amatwi ko gushora mu buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo nabyo byunguka.
Mu kiganiro cye, yasabye urubyiruko kutumva ko ubuhinzi ari ubw’abakuze, ahubwo rukumva ko narwo byarugirira akamaro karambye kuko ari rwo rufite imbaraga z’umubiri n’iz’ibitekerezo byazarufasha mu kubyaza ubuhinzi umusaruro.
Umunyarwanda uyobora ihuriro rya bagenzi be baba muri Amerika witwa Yehoyada Mbangukira yavuze ko hagati y’itariki 06 n’itariki 09, Kanama, 2026 Abanyarwanda baba muri Amerika bazaza mu Rwanda kuhagirira Ihuriro nk’iri.
Ati: “ Abenshi muri mwe ngiye kubagezaho amakuru meza y’uko hari gahunda yo kugaruka imuhira twise Rwanda Diaspora Homecoming. Ndagira ngo muve hano muzi ko hagati y’itariki 06 n’itariki 09, Kanama, 2026, tuzahurira i Kigali”.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Amb Olivier Patrick Nduhungirehe watanze ikiganiro cyarangizaga iri huriro nyarwanda ry’Abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri Amerika, yavuze ko ‘burya u Rwanda ari igihugu cy’imigisha’.
Ati: “ u Rwanda ni igihugu cyiza. Ubu turangije iri huriro ryacu ry’umwaka wa 2025 kandi twizeye ko Imana izakomeza kubana natwe no mu yandi mahuriro nk’aya tuzagirana mu gihe kiri imbere. Mbashimiye ko twabanye, ahasigaye ni ah’ubutaha”.
Ibi ni nabyo Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Prof Mathilde Mukantabana yakomojeho muri ijambo rye, avuga ko Imana ikunda Abanyarwanda.
Avuga ko mu byo bakora byose, bakwiye gushyira Imana imbere, ntibirare ngo bumve ko ari bo bigize.