Ingabire Agiye Kuburana Ku Ifungwa N’Ifungurwa By’Agateganyo

Ingabire Victoire Umuhoza.Ifoto@AFP

Kuri uyu wa 08, Nyakanga, 2025  Victoire Ingabire Umuhoza azitaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aje kuburana ku ifungwa  cyangwa ifungurwa ry’agateganyo. Saa yine za mu gitondo kare nibwo iryo buranisha rizatangira.

Muri Kamena, 2025 nibwo Ubushinjacyaha bwasabye Ubugenzacyaha gufata Ingabire Victoire Umuhoza agakorwaho iperereza ku byaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije guteza imvururu muri rubanda.

Hari nyuma yo gutumizwa n’Urukiko kugira ngo agire ibyo abazwa bifite aho bihuriye n’abantu bavugaga ko ari abarwanashyaka b’ishyaka DALFA Umulinzi Ingabire ayobora.

Abo bantu barimo n’umunyamakuru wahoze ukorera kuri YouTube witwa Nsengimana Théoneste, akagira umuyoboro yise Umubavu.

Abandi bareganwaga na Nsengimana ni Sibomana Sylvain na bagenzi be.

Mu rukiko icyo gihe, Ubushinjacyaha bwavugaga ko amahugurwa Ingabire Victoire yatangiraga iwe yari arimo ibyo guhirika ubutegetsi binyuze mu bukangurambaga bwo kwangisha abaturage ubuyobozi.

Ubwo yitabaga urukiko, Ingabire yarwemereye ko abo bantu ari abayoboke b’ishyaka rye, ariko avuga ko umunyamakuru ureganwa nabo ntaho ahuriye n’ishyaka rye.

Icyo gihe ubwo yireguraga, ibisobanuro yatanze ntibyanyuze urukiko, ubu rero akaba agiye kuburana ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto