Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ingabo Pete Hegseth atangaza ko idosiye ya Iran iri mu biganza bya Lt Gen Erik Kurilla, uyu akaba umusirikare mukuru uyobora Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa byose mu ngabo za Amerika bita U.S. Central Command.
Kurilla benshi bita Gorilla ni umusirikare uri mu bavuga rikijyana mu ngabo za Amerika, akaba ari nawe umaze iminsi utunganya gahunda ‘plan’ y’ibizakorwa igihe Amerika izaba itangiye kurasa muri Iran.
Yamaze guha amabwiriza abayobozi b’ishami ry’ingabo zirwanira mu kirere ngo rikorane n’izirwanira mu mazi batangire bisuganye begereza Iran indege n’ubwato by’intambara, ahasigaye bategereze amabwiriza.
General Kurilla wahoze no mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Amerika muri manda ya mbere ya Trump (2017-2021) yakunze kenshi kuvuga ko igihe kigeze ngo Iran ikurwe ku izima.
We mu bitekerezo bye, asanga n’Ubushinwa budakwiye guhagarara imbere ya Amerika ngo buyiregeho agatuza.
Muri iki gihe ari mu basirikare bashaka ko igihugu cyabo kinjira mu ntambara na Iran.
Niwe wasabye ko ahabwa uburenganzira bwo gutegura uko ibintu bizagenda Amerika nirwana na Iran, arabyemererwa.
Politico ivuga ko Lt Gen Erik Kurilla ari we ufite ijwi ryumvikana kurusha bagenzi be bakorera muri Minisiteri y’ingabo za Amerika, Pentagon, kuko inama zose yagiriye umukoresha we Pete Hegseth zumviswe kandi nawe yazisangije Perezida Trump ntiyazanga.
Kurilla afite impano yo kwemeza abayobozi be ibyifuzo bye, icyakora bamwe bakavuga ko bitari bikwiye ko Hegseth yumva ibyo amubwiye byose atabanje gucishiriza ngo abaze n’abandi basivili bakorana muri Minisiteri.
Uyu musirikare afite akarusho ko kuba akunze guhura kenshi na Perezida, bakaganira ku ngingo nyinshi zirimo n’izerekeye ibyemezo bikomeye nk’intambara.
Asanzwe ari inshuti ya Mike Waltz wahoze ari Umujyanama wa Trump mu by’umutekano, ubu akaba yaragizwe Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye.
Ibitekerezo bya Kurilla kandi nibyo byaganje iby’Umugaba w’ingabo za Amerika Gen Dan Caine n’umuyobozi ushinzwe politiki muri Minisiteri y’ingabo witwa Elbridge Colby basabaga ko ibyo kohereza intwaro hafi y’Uburasirazuba bwo Hagati byakwitonderwa.
Kubera ko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingabo aba afite inshingano zo kugira inama Perezida ku ngamba z’umutekano, aba agomba gukusanya ibitekerezo yahawe n’abasirikare bakuru n’abandi bajyanama akazishungura mbere yo kuzigeza mu Biro bya Perezida.
Bivuze ko kwakira inama zidashyize mu gaciro akazigeza kwa Perezida bishobora gutuma uyu afata ibyemezo byashyira igihugu mu kaga.
Igiteye impungenge muri ibi ni uko Lt Gen Erik Kurilla wizerwa kwa Trump atumvikana ku ngingo ya Iran n’Umugaba mukuru w’ingabo za Amerika witwa Gen Dan. Caine.
Hagati yabo, Kurilla n’ubundi niwe uvuga rukumvikana kuko, nk’uko umwe mu basirikare bakorera muri Pentagon yabibwiye Politico, nta kintu ajya abwira Hegseth ngo acyange.
Gen Kurilla bakunze guhimba Gorilla niwe watanze inama ko indege z’intambara zo mu bwoko butatu bwa F-22, F-35 na F-16 bwoherezwa hafi y’Uburasirazuba bwo Hagati.
Ni nawe wasabye ko ubwato bubiri bunini cyane bugwaho indege z’intambara bwoherezwa muri kiriya gice, ibintu bitaherukaga mu myaka myinshi.
Bwakoze urugendo rurerure kuko byabusabye kuva mu Nyanja ya Pacifique aho bwabaga mu rwego rwo gucungira hafi Ubushinwa bwerekeza mu mazi yegereye Uburasirazuba bwo Hagati, ikintu cyerekana uburemere aha hantu hafite ku mutekano wa Amerika.
Kurilla aherutse ndetse kubwira Sena ya Amerika ko yateguye uburyo bwose bwo gukoma Iran imbere ngo idatunga igisasu cya kirimbuzi, kandi ko yabugejeje kuri Hegseth no kuri Perezida Trump.
Lt Gen Kurilla afite n’uruvugiro kuko abasirikare benshi bemera ko ari intwari ku rugamba.
Yigeze guhabwa umudali bwa bronze ashimirwa uko yayoboye urugamba muri Iraq mu mwaka wa 2005 ubwo rwari rwahinanye hagati y’ingabo za Amerika n’iza Iraq zari zigihanyanyaza ngo ubutegetsi bwa Sadam Hussein budahirima.
Muri iyo ntambara yaharasiwe inshuro eshatu, bityo muri White House bamufata nk’intwari ikomeye yabafasha mu ntambara yose bashaka kurwana ku isi.
Nguwo umusirikare mukuru ushobora kuzatuma Amerika yinjira mu ntambara yeruye na Iran, ikaza ije gufasha inshuti yayo magara ari yo Israel.