Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika: Hari Umujenerali Umwe Bashinze Dosiye Ya Iran
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Amerika: Hari Umujenerali Umwe Bashinze Dosiye Ya Iran

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 June 2025 8:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Lt Gen Erik Kurilla.
SHARE

Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ingabo Pete Hegseth atangaza ko idosiye ya Iran iri mu biganza bya Lt Gen Erik Kurilla, uyu akaba umusirikare mukuru uyobora Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa byose mu ngabo za Amerika bita U.S. Central Command.

Kurilla benshi bita Gorilla ni umusirikare uri mu bavuga rikijyana mu ngabo za Amerika, akaba ari nawe umaze iminsi utunganya gahunda ‘plan’ y’ibizakorwa igihe Amerika izaba itangiye kurasa muri Iran.

Yamaze guha amabwiriza abayobozi b’ishami ry’ingabo zirwanira mu kirere ngo rikorane n’izirwanira mu mazi batangire bisuganye begereza Iran indege n’ubwato by’intambara, ahasigaye bategereze amabwiriza.

General Kurilla wahoze no mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Amerika muri manda ya mbere ya Trump (2017-2021) yakunze kenshi kuvuga ko igihe kigeze ngo Iran ikurwe ku izima.

We mu bitekerezo bye, asanga n’Ubushinwa budakwiye guhagarara imbere ya Amerika ngo buyiregeho agatuza.

Muri iki gihe ari mu basirikare bashaka ko igihugu cyabo kinjira mu ntambara na Iran.

Niwe wasabye ko ahabwa uburenganzira bwo gutegura uko ibintu bizagenda Amerika nirwana na Iran, arabyemererwa.

Politico ivuga ko Lt Gen Erik Kurilla ari we ufite ijwi ryumvikana kurusha bagenzi be bakorera muri Minisiteri y’ingabo za Amerika, Pentagon, kuko inama zose yagiriye umukoresha we  Pete Hegseth zumviswe kandi nawe yazisangije Perezida Trump ntiyazanga.

Kurilla afite impano yo kwemeza abayobozi be ibyifuzo bye, icyakora bamwe bakavuga ko bitari bikwiye ko Hegseth yumva ibyo amubwiye byose atabanje gucishiriza ngo abaze n’abandi basivili bakorana muri Minisiteri.

Uyu musirikare afite akarusho ko kuba akunze guhura kenshi na Perezida, bakaganira ku ngingo nyinshi zirimo n’izerekeye ibyemezo bikomeye nk’intambara.

Asanzwe ari inshuti ya Mike Waltz wahoze ari Umujyanama wa Trump mu by’umutekano, ubu akaba yaragizwe Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye.

Ibitekerezo bya Kurilla kandi nibyo byaganje iby’Umugaba w’ingabo za Amerika Gen Dan Caine n’umuyobozi ushinzwe politiki muri Minisiteri y’ingabo witwa Elbridge Colby basabaga ko ibyo kohereza intwaro hafi y’Uburasirazuba bwo Hagati byakwitonderwa.

Kubera ko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingabo aba afite inshingano zo kugira inama Perezida ku ngamba z’umutekano, aba agomba gukusanya ibitekerezo yahawe n’abasirikare bakuru n’abandi bajyanama akazishungura mbere yo kuzigeza mu Biro bya Perezida.

Bivuze ko kwakira inama zidashyize mu gaciro akazigeza kwa Perezida bishobora gutuma uyu afata ibyemezo byashyira igihugu mu kaga.

Igiteye impungenge muri ibi ni uko Lt Gen Erik Kurilla wizerwa kwa Trump atumvikana ku ngingo ya Iran n’Umugaba mukuru w’ingabo za Amerika witwa Gen Dan. Caine.

Hagati yabo, Kurilla n’ubundi niwe uvuga rukumvikana kuko, nk’uko umwe mu basirikare bakorera muri Pentagon yabibwiye Politico, nta kintu ajya abwira Hegseth ngo acyange.

Gen Kurilla bakunze guhimba Gorilla niwe watanze inama ko indege z’intambara zo mu bwoko butatu bwa F-22, F-35 na F-16  bwoherezwa hafi y’Uburasirazuba bwo Hagati.

Ni nawe wasabye ko ubwato bubiri bunini cyane bugwaho indege z’intambara bwoherezwa muri kiriya gice, ibintu bitaherukaga mu myaka myinshi.

Bwakoze urugendo rurerure kuko byabusabye kuva mu Nyanja ya Pacifique aho bwabaga mu rwego rwo gucungira hafi Ubushinwa bwerekeza mu mazi yegereye Uburasirazuba bwo Hagati, ikintu cyerekana uburemere aha hantu hafite ku mutekano wa Amerika.

Kurilla aherutse ndetse kubwira Sena ya Amerika ko yateguye uburyo bwose bwo gukoma Iran imbere ngo idatunga igisasu cya kirimbuzi, kandi ko yabugejeje kuri Hegseth no kuri Perezida Trump.

Lt Gen Kurilla afite n’uruvugiro kuko abasirikare benshi bemera ko ari intwari ku rugamba.

Yigeze guhabwa umudali bwa bronze ashimirwa uko yayoboye urugamba muri Iraq mu mwaka wa 2005 ubwo rwari rwahinanye hagati y’ingabo za Amerika n’iza Iraq zari zigihanyanyaza ngo ubutegetsi bwa Sadam Hussein budahirima.

Muri iyo ntambara yaharasiwe inshuro eshatu, bityo muri White House bamufata nk’intwari ikomeye yabafasha mu ntambara yose bashaka kurwana ku isi.

Nguwo umusirikare mukuru ushobora kuzatuma Amerika yinjira mu ntambara yeruye na Iran, ikaza ije gufasha inshuti yayo magara ari yo Israel.

TAGGED:AmerikaHagatiIngaboIntambaraIranIsraelTrumpUburasirazuba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabire Victoire Umuhoza Yategetswe Kwitaba Urukiko
Next Article Kigali: Ese Imodoka Isukura Kaburimbo Ntije Gusimbura Abayikuburaga?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?