Amerika Irashaka Kwiyegereza Afurika Kurushaho

Antony Blinken

Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken yatangiye  urugendo mu bihugu bine by’Afurika mu ruzinduko rugamije kuzahura umubano hagati ya Washington n’Afurika.

Arasura Cape Verde, Ivory Coast, Nigeria na Angola

Binavugwa ko Amerika ifite impungenge z’umutekano w’ibirindiro byayo bisanzwe biba muri Niger; iki kikaba ari igihugu kimaze iminsi mu mutekano muke.

Blinken avuga ko Amerika iharanira ko umubano wayo n’Afurika ukomera kandi ko isanzwe ifitanye imikoranire nayo.

- Advertisement -

Ibi yabivugiye muri Cape Verde aho yatangiriye uru rugendo.

Ati: ” Amerika ikomeye ku bufatanye n’Afurika mu iterambere ryayo.”

Cape Verde ni ikirwa kigizwe n’ibindi byinshi(archipelago) gituwe n’abantu 500,000.

Cyakolonijwe n’abanya Portugal.

Perezida w’iki gihugu witwa Jose Ulisses Correia avuga ko Afurika yirengagijwe kubera intambara ya Ukraine n”Uburusiya.

Ni intambara Amerika yatanzemo amadolari menshi ngo ifashe Ukraine guhangana n’umwanzi w’Amerika kuva mu ntambara y’ubutita(1947-1991).

Ifoto:Antony Blinken

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version