Amerika Irashinja DRC Gukoresha Abana Mu Bucukuzi Bwa Cobalt

Ifoto y'abana bacukuzwaga zahabu muri DRC.( Radio Okapi)

Ikigo cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika gishinzwe umurimo cyoherereje Repubulika ya Demukarasi ya Congo inyandiko iyimenyesha ko hari abana bakoreshwa mu bucukuzi bw’ibuye ry’agaciro rya Cobalt.

Iri buye ry’agaciro ricukurwa mu birombe bitandukanye bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, rikaba ryashyizwe ku rutonde rw’amabuye aboneka binyuze mu nzira mbi.

Ikigo cyo muri Amerika kitwa Cobalt Institute nicyo cyoherereje DRC inyandiko iyimenyesha iby’iki kibazo,  kopi yayo ikaba ifitwe n’ubwanditsi bwa Radio Okapi dukesha iyi nkuru.

Iki kigo kivuga ko hari abana benshi bakoreshwa muri ubu bucukuzi bwa gakondo bukorerwa mu birombe biri hirya no hino muri DRC.

Abanditse iriya nyandiko bavuga ko ubwo bucukuzi bukorwa n’abana ntaho butandukaniye n’imirimo y’agahato ikoreshwa abana kandi ibi bihabanye n’amategeko mpuzamahanga agenga uburenganzira bw’abana.

Kugeza ubu hari amabuye y’agaciro n’ibindi bintu by’agaciro 29 byashyizwe ku rutonde rw’ibyo Amerika ifata nk’ibibangamira uburenganzira bw’abana.

Muri ibyo bintu harimo n’ibuye cya cuivre( copper) risanzwe ricukurwa no muri Zambia.

Ibuye rya cobalt ni ibuye ry’ingenzi mu nganda zikora imodoka zikoresha amashanyarazi, zikaba ziri mu zikunzwe muri iki gihe.

Isi irashaka ko amashanyarazi asimbura cyangwa se abangikanywa na essence cyangwa mazout mu gutwara ibinyabiziga, bigakorwa mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Cobalt ikorwamo n’utwuma abahanga bashyira muri za mudasobwa, mu byogajuru no mu bindi bikoresho bigezweho mu ikoranabuhanga ry’ubu.

Bituma iba ibuye riri mu mabuye ashakishwa hirya no hino ku isi, rikagira akamaro karuta ak’ibuye rya Lithium.

Abanyamerika bavuga ko  nubwo ibintu bimeze gutyo, bitavuze ko cobalt yose yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ibujijwe kwinjira muri Amerika.

Icyakora Abanyamerika bavuga ko bagiye kurushaho gusuzuma ko cobalt iva muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo iba yabonetse mu buryo budahungabanya uburenganzira bw’abana.

Urutonde ruva mu kigo Cobalt Institute rusohoka buri myaka ibiri, rukaba urutonde rwerekana uko iri buye ry’agaciro riboneka, bigakorwa hirindwa ko ryaba riva mu bihugu birimo intambara, cyangwa ibihugu abana bakoreshwa mu mirimo y’agahato.

Intego iba ari ugukumira ko iryo buye ryava mu bihugu bidaha abana agaciro, bikabakoresha mu mirimo ishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mu gukumira ibyo, abakora uru rutonde baba bagamije guca intege abahohotera abana muri ubwo buryo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version