Amerika Iri Gutegura Bucece Ibindi Bitero Kuri Irani

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Ifoto y'abapilote b'indege z'intambara za Amerika.

Perezida wa Amerika Donald Trump ari gutegura ibitero bishya bishobora kugabwa kuri Irani mu gihe gito kiri imbere, nubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio we yavuze ko hari “intambwe nto” yatewe mu biganiro by’amahoro muri iki cyumweru.

Nubwo kugeza ku wa Gatanu nyuma ya saa sita nta cyemezo cya nyuma cyari cyafashwe abantu benshi begereye ubutegetsi, babwiye CBS News ko imyiteguro y’ibyo bitero igeze kure.

Abo bantu bavuze ko abayobozi b’inzego z’ubutasi n’igisirikare bihisemo guhagarika gahunda zabo mu mpera z’iki Cyumweru ngo baganire na Trump uko hategurwa abasirikare bazarwana muri iyo ntambara ishobora gutangira igihe icyo ari cyo cyose.

Ikindi bavuga ko gikomeye ni uko Trump yahisemo kutitabira ubukwe bw’umuhungu we kubera ibyo yise ko bifitanye isano n’ubuzima bw’igihugu n’inshingano za Leta.

Yanahagaritse gahunda yo gukina golf mu kigo cye cya Bedminster Golf Club muri New Jersey.

Hari hashize igihe runaka intambara Amerika yarwanaga na Irani ihagaze kugira ngo habeho ibiganiro ndetse impande zihanganye hari amasezerano y’agahenge zagiye zisinya mu bihe bitandukanye nubwo hari uruhande rwayicaga rukitakana urundi.

Ibiganiro by’amahoro biri kuba k’ubuhuza bwa Pakistan nubwo bwose bigenda biguru ntege.

Mu minsi  mike ishize, Perezida Trump yavuze ko hari ibitero yari agiye gukora kuri Irani ariko incuti za Amerika zo mu bihugu bya Gulf ziramubuza.

Yatangaje ko yahisemo kubyumvira aba aretse kubikora gusa ubu amakuru aremeza ko igihe icyo ari cyo cyose ashobora gutangiza ibindi bitero kuri Irani.

Mu byumweru bishize, Trump yakomeje kuburira Irani ko agahenge kashobora kurangira niba itemeye kugirana amasezerano na Amerika.

Irani yo itangaza ko ibyo bitashoboka mu gihe ibyo nayo isaba bitarakorwa birimo ko Amerika ikomorera ubwato kuza gupakira ibikomoka kuri petelori yakumiriyeho nyuma yo gufunga aho bwagombaga guca.

Amerika yabikoze yihimura kuri Irani nyuma y’uko nayo ifunze umuhora wa Hormuz ngo ubwato butongera kuwukoresha bujyana hirya no hino ku isi ibikomoka kuri petelori.

Aka gahimano katumye ibikomoka kuri petelori biba bike ku isi, kugeza ubwo amahanga atatse ko ibi bintu bikomeje, isi yazahura n’akaga gakomeye mu rwego rw’ubucuruzi mpuzamahanga.

Trump yakunze gushyiraho amatariki ntarengwa yo gusaba Irani kwemera amasezerano bitaba ibyo akayitwika ariko nyuma yarahinduraga.

Mu rwego rwo gushaka amahoro, umugaba mukuru w’ingabo za Pakistan, Asim Munir, ari i Tehran kuva kuri uyu wa Gatanu kugira ngo aganire n’abayobozi ba Irani.

Ibirambuye ku byo baganiriye ntibirajya ku mugaragaro.

Qatar nayo yohereje intumwa i Tehran, aho ziri gukorana n’ibindi bihugu birimo Misiri, Turukiya na Arabie Saoudite mu gushaka igisubizo cy’amahoro.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko kuva hagati muri Mata cyahagaritse ubwato bw’ubucuruzi 94 ndetse cyangiza ubundi bune mu rwego rwo gukaza igitutu kuri Irani.

Icyemezo cya Trump cyo kutitabira ubukwe bw’umuhungu we cyatangaje benshi.

Mu butumwa yanditse kuri Truth Social yagize ati: “Nubwo nifuzaga cyane kuba hamwe n’umuhungu wanjye Don Jr. n’umugore bagiye kurushingana Bettina, inshingano za Leta n’urukundo nkunda Amerika ntibyanyemereye kubikora.”

Trump kandi yagiranye ikiganiro gikomeye kuri telefone na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu wamusabaga kongera ibitero kuri Irani.

Mu nama ya OTAN yabereye muri Suède, Rubio yavuze ko yaganiriye n’abandi baminisitiri ku buryo Umuyoboro wa Hormuz wafungurwa, yungamo ko hakenewe “undi mugambi” mu gihe Amerika na Irani byananirwa kumvikana.

Rubio avuga ko iyo arebye, asanga Irani itazafungura uriya muhora ku bushake bwayo ahubwo ko izabikoreshwa n’ingufu za gisirikare.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *