Ubutegetsi bwa Joe Biden buri mu ihurizo rikomeye ryo guhitamo gutangiza intambara kuri Iran bityo akongera amahirwe yo kongera gutorwa cyangwa se akabireka kubera ingaruka byagira ariko akaba ashobora gutakaza amatora.
Ibi byose bije nyuma y’uko hari abarwanyi bivugwa ko bafashwa na Iran barashe muri Jordan bica abasirikare batatu b’Amerika abandi 25 bagakomereka.
Ni igitero cyagabwe mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Jordan hafi y’umupaka na Syria.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Biden akanarishyiraho umukono rivuga ko ‘n’ubwo Amerika igikusanya amakuru kuri iki gitero, yamenye neza ko cyakozwe n’itsinda rishyigikiwe na Iran rikorera muri Iraq na Syria’.
Joe Biden yavuze ko Amerika izihorera mu gihe no mu buryo yo ubwayo izahitamo ko bukwiye.
Umutwe wo muri Iraq ariko ufashwa na Iran witwa The Islamic Resistance niwo wigambye iki gitero kuko wari uherutse no kuvuga ko hari ibirindiro bitatu by’ingabo z’Amerika uzibasira mu gihe kiri imbere.
Ubwami bwa Jordan bwamaganye iki gitero bwise ko ari umwanduranyo kuko cyagabwe ku butaka bwayo.
Al Jazeera yanditse ko ari ubwa mbere abasirikare b’Amerika bishwe kuva Israel yatangiza intambara kuri Hamas nyuma gato y’igitero abarwanyi ba Hamas bayigabyeho taliki 07, Ukwakira, 2023.
Kuba abasirikare b’Amerika bishwe byateye icyuka gikomeye cy’uko Amerika yatangiza intambara kuri Iran.
Ibi kandi bisa n’aho ari byo ubutegetsi bwa Teheran bushaka.
Ku rundi ruhande, ububanyi n’amahanga bwa Amerika bwo buherutse kuzenguruka ibihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati kugira ngo haganirwe uko iriya ntambara yakumirwa.
Ni akazi kakozwe na Antony Blinken mu byumweru bitatu bishize.
N’ubwo ari uko abyifuza, ku ruhande rwa Iran ho bashobora kuba bashaka intambara yeruye cyane cyane ko bakomeje guha amabwiriza imitwe bashyigikiye ngo irase ku nyungu z’Amerika, Ubwongereza na Israel.
Abanyaburayi bo baracyafitiye impungenge Uburusiya bwa Putin kuko kuba Amerika itaraha Ukraine imbunda n’amafaranga yayisabye ngo ibashe guhangana bifatika na Putin, bishyira Uburayi bwose mu kaga.
Mu magambo avunaguye rero, ubutegetsi bwa Joe Biden buri ku gitutu cyo gutera Iran, bukayiha isomo ariko nanone abajyanama be bari kumusaba kubanza gutekereza kabiri, akarebe ingaruka zakurikira intambara ifunguye Washington yarwana na Teheran.
Mu gihe hibazwa uko intambara y’Amerika na Iran yazarangira, amakuru avuga ko muri OTAN ( Umuryango wo gutabarana mu bya gisirikare uyobowe n’Amerika) bari gutegura intambara ku Burusiya ishobora kuzabaho igihe icyo ari cyo cyose.
Mu rwego rwa gisirikare, Amerika ihorana umwanzi umwe witwa Uburusiya n’aho mu rwego rw’ubukungu uwo mwanzi akaba Ubushinwa kandi Ubushinwa n’Uburusiya ni inshuti magara.
Iby’isi y’ejo hazaza ni ukubitega amaso!