Amerika Ishyigikiye Perezida Wa Niger Wahiritswe

Umunyamabanga wa Leta muri Amerika usinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken avuga ko yahamagaye Bazoum wahoze uyobora Niger amwizeza ko Amerika imuri inyuma.

Itangazo ryo mu Biro bya Blinken rivuga ko Amerika idashobora gutererana umuntu watowe mu buryo bukurikije amahame ya Demukarasi.

Amerika ivuga ko izakomeza gukorana n’abo ari bo bose bashaka ko Niger iyoborwa mu buryo bwa Demukarasi binyuze ku muyobozi watowe binyuze mu matora.

Hagati aho ibihugu byo muri ECOWAS  biri gukora uko bishoboye ngo birebe uko muri Niger ibintu byagaruka ku murongo.

- Kwmamaza -

Umuhati wabo ariko uzakomwa mu nkokora n’uko ibindi bihugu bikikije Niger ari byo Burkina Faso na Mali bivuga ko nihagira ingabo z’amahanga zihagurukira gusubiza Bazoum k’ubutegetsi, ibyo bihugu nabyo bizambikira ingabo zabo urugamba.

Abayobozi b’ibi bihugu bavuga ko ibyabaye muri  Niger ari ubushake bw’abaturage bityo ko habaye hari uburyo bwo gukemura ikibazo kiri yo byakorwa mu biganiro.

Batanga umuburo ko uzohereza abasirikare muri Niger bazaba bashotoye n’ibihugu byabo bityo intambara ikazahita irota.

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ndetse n’uw’ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba bari gukora ubuhuza ngo barebe ko ibintu byajya ku murongo nta ntambara irose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version