Perezida Wa Mozambique Yasuye Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Zahabu

Daniel Chapo uyobora Mozambique ku munsi we wa kabiri, ari nawo wa nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, yasuye uruganda ruri i Masoro rutunganya zahabu.

Ni uruganda rwitwa Gasabo Gold Refinery rutunganya zahabu n’ubutare mbere y’uko ayo mabuye yoherezwa hanze.

Yasuye n’urundi rutunganya imyenda narwo ruri muri iki cyanya.

Mbere kandi yari yabanje mu nama yamuhuje n’abakorera bo mu Rwanda, baganira uko iyo mikoranire yabyara amafaranga kuri buri gihugu.

Perezida Chapo yasabye ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda n’abo mu gihugu cye baje bamuherekeje kurushaho gukorana mu nzego z’ubukungu zirimo ubuhinzi, ubwikorezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’izindi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere Jean Guy Afrika yabwiye abo muri Mozambique ko u Rwanda rufite ahantu henshi bashora bakunguka.

Ati: “Amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu agaragaza inzego z’ingenzi zirimo gutunganya ibikomoka k’ubuhinzi, ubuzima n’ikoranabuhanga n’ahandi”.

Abihuriyeho na Jeanne Mubiligi uyobora Urugaga nyarwanda rw’abikorera ku giti cyabo nawe wemeza ko bagenzi be bazakorana n’ab’i Maputo ngo harebwe aho bashora.

Daniel Chapo yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame baganira uko Kigali yakomeza imikoranire na Maputo mu nzego zisanzwe z’umutekano, ubukungu n’ahandi.

Chapo yageze ku butegetsi mu mwaka wa 2024 asimbuye Filip Nyusi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version