Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

Abantu batanu bahuye n’ibyago ubwo inkongi yabasangaga mu ngo ikabica. Amakuru avuga ko hari n’izindi nzu 100 zakongotse ziri ahitwa Chimpunda muri Komini ya Kadutu muri Bukavu.

Intandaro y’iriya nkongi ntiramenyekana, abo mu miryango yahuye n’aka kaga ikaba itakamba ngo itabarwe.

Radio Okapi yanditse ko zimwe mu mpamvu zayiteye ari uko abari bazituyemo babaga mu bucucike k’uburyo inkongi ifashe inzu imwe ihita igera no ku zindi.

Ikindi ni uko intsinga za ziriya nyubako zishaje nazo ubwazo zikaba zubakishijwe ibiti cyangwa ibindi bikoresho byashajishijwe no kititabwaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version