Amerika: Kurasira Abantu Mu Kivunge Byongeye

Mu ijoro ryacyeye kuri iki Cyumweru taliki 05, Kamena, 2022 muri Leta Philadelphia, USA, umuntu yarasiye abandi mu ruhame. Kugeza ubu ababaruwe bahasize ubuzima ni abantu babiri abandi bakabakaba 20 barakomereka.

Abashinzwe ubutabazi baraye mu kazi ko kujyana abakomeretse kwa muganga.

Polisi yo muri Philadelphia yatangaje ko byabereye aho  imihanda ibiri yitwa Third and South streets ihurira.

Barindwi mu bakomeretse bajyanywe mu bitaro byitiriwe uwabaye Perezida wa gatatu w’Amerika witwa Thomas Jefferson.

- Kwmamaza -

Umuvugizi wa biriya bitaro yavuze ko bariya barwayi bakigezwa kwa muganga umwe yahise apfa.

Iyi ni inshuro eshatu zikurikiranya mu gihe kitageze ku kwezi abantu barasira abandi mu ruhame.

Muri Leta ya Texas, USA, umusore w’imyaka 18 y’amavuko aherutse kurasa abana bari mu ishuri abicana n’abarimu babiri.

Leta ya Philadelphia ituriye inyanja

Icyo gihe abahaguye babaruwe bari abantu 21, barimo abanyeshuri 18 n’abarimu babiri.

Uwabikoze yitwaga Salvador Ramos ariko nawe inzego z’umutekano zaramurashe arapfa.

Abashinzwe iperereza muri Amerika bavuga ko uwabikoze yavukiye muri Leta ya North Dakota.

Mbere yo kuboneza akajya kwica abanyeshuri, yabanje kwica Nyirakuru.

Yabanje kandi no gutangariza kuri Instagram ko agiye gutera ahantu.

Kuri Instagram yahashyize n’imbunda yateganyaga gukoresha.

Umwana wari ufite imyaka mike wazize amasasu y’uriya mwicanyi yari afite imyaka umunani y’amavuko.

Hari n’abandi bari bafite imyaka 10 na 11.

Mu bwicanyi bwakorewe mu mashuri mato, ubwaherukaga ni ubwo mu mwaka wa 2018 bwakorewe mu kigo kiri ahitwa Parkland muri Leta ya Florida.

Icyakora ubwahitanye abana benshi muri Amerika kugeza ubu ni ubwakorewe mu kigo kitwa Sandy Hook muri Connecticut aho abana 20 bicanywe n’abarezi babo batandatu.

Nyuma ya kiriya gitero, Perezida wa Amerika Joe Biden yatangaje ko ubwicanyi buri kubera muri Amerika bubabaje kandi ko Abanyamerika bagombye kwicara bakitekerezaho, bakareba aho ibi bintu bibaganisha.

Perezida w’Amerika asaba abaturage be kwisuzuma bakareka ubwicanyi busa n’ubwahabaye karande

Mbere ho ibyumweru bibiri, hari ubundi bwicanyi busa na buriya bwabaye.

Hari undi muntu warasiye abandi mu isoko.

Byabereye hafi ya Manhattan bikozwe n’umusore w’Umuzungu wishe abantu 10 abarasiye mu isoko riri ahitwa Milwaukee.

Ni isoko ryitwa Buffalo Supermarket.

Icyakora ukekwaho buriya bwicanyi yarafashwe kandi ni UMUZUNGU.

Polisi ivuga ko yamusanze yambaye mu buryo bwerekana ko ibyo yakoze yari yabiteguye kuko yari afite imyenda ikingira igituza amasasu, yambaye ingofero iriho camera yafataga amashusho y’uburyo yarasagamo abantu.

Ukurikiranyweho buriya bwicanyi kandi yahitanye n’abapolisi bari hafi y’aho yarasiye bariya bantu.

Inzego zo mu gace byabereyemo zivuga ko uwabikoze yabitewe n’urwango bamwe mu Bazungu bafitiye abandi badahuje ibara ry’uruhu.

Hari itsinda ry’Abazungu bumva ko ari bo ‘bantu nyakuri’, abandi bakaba ba ‘sugabo.’

Iyi myumvire ituma bamwe banga abo badahuje ibara ry’uruhu kugeza n’ubwo urwo rwango rubasunikira kubica.

Imibare yatangajwe mu mwaka wa 2020 yerekana ko abantu bicishijwe intwaro muri uriya mwaka ari abantu 19,350  ni ukuvuga abangana na 35% ugereranyije n’uko byagenze mu mwaka wa 2019.

Ni imibare itangazwa n’Ikigo kitwa Center for Disease Control and Prevention (CDC).

Leta zunze ubumwe z’Amerika nicyo gihugu cya mbere ku isi aho abantu bica abandi bakoresheje imbunda kandi bakabicira mu kivunge k’uburyo bigoye kumenya icyo ubabikoze aba agambiriye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version