Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler aherutse gusura aborozi b’inzuki mu Karere ka Kayonza. Yavuze ko Abanyamerika bishimira ubufatanye butandukanye bafitanye n’Abanyarwanda harimo no korora inzuki.
Ubworozi Kneeder yasuye bukorerwa mu kigo Aubin Produce International Ltd cyohereza mu mahanga ibikomoka ku mbuto, imboga n’ubuki.
Iki kigo gifitanye imikoranire n’ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga USAID Rwanda, binyuze mu mushinga witwa Feed the Future Rwanda Kungahara Wagura Amasoko.
Eric Kneeder yavuze ko yanyuzwe by’umwihariko n’ikoranabuhanga iki kigo n’abafatanyabikorwa bacyo bakoresha bigatuma ubuki bugera iyo bujya bumeze neza, bufite umwimerere n’ubuziranenge buranga ubuki.
Ati:“Ikintu gikomeye nashimye ni ugufasha aborozi kumenya neza aho ibicuruzwa byabo bikomoka ku buki byerekeza haba mu Burasirazuba bwo hagati, u Burayi, Leta zunze ubumwe za Amerika n’ahandi. Abo muri ibi bihugu nabo baba bashobora kumenya neza aho ubwo buki bwaturutse. Ni ubufatanye bw’ingenzi buri hagati y’Abanyamerika n’Abanyarwanda.”
Ikigo Aubin Produce International Ltd gifasha amashyirahamwe y’abafite ubumuga, urubyiruko n’abagore bagaterwa inkunga y’ibikoresho n’ibindi bijyanye nibyo bahinga cyangwa borora umusaruro wamara kuboneka kikawubagurira.
Abavumvu basuwe muri Kayonza, ni abafashijwe kubona imizinga igezweho ituma babona umusaruro mwinshi.
Aba bantu bafite ikoranabuhanga rya QR bifashisha ku buryo ubuki bwoherezwa hanze n’iki kigo buba buzwi kuva ku mworozi w’inzuki kugeza ku muguzi wa nyuma uri iyo mu mahanga.B
Bituma ntawe ushobora kwiyitirira uwo musaruro cyangwa ngo awigane ku buryo byakwangiza icyizere abakiliya bafitiye ubwo buki buturuka mu Rwanda.
Ambasaderi Kneedler yaganiriye n’abafatanyabikorwa ba Aubin Produce International Ltd biganjemo abafite ubumuga, urubyiruko n’abagore.
Ambasaderi yavuze ko ari ikimenyetso cy’iterambere ridaheza kandi rikwiriye gushyigikirwa.
Umuyobozi wa Aubin Produce International, Niyindorera Aubin Gershom yagize ati: “Byari iby’agaciro kwakira Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ubuziranenge bw’umusaruro w’ubuki hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni intambwe ikomeye igamije kongerera ubushobozi aborozi no kwagura amasoko.”
Avuga ko ibyo bakora ku ruhande rumwe bihindura ubuzima bw’abaturage kuko kuva ku kilo kimwe kugera ku bilo bitanu babonaga mbere bakoresha imizinga gakondo kandi nabwo bigoranye, ubu bakaba babona ibilo 60 bigaragaza impinduka mu iterambere ry’umuturage.
Intego ihari ni uko ubu bufatanye bwafasha u Rwanda kongera umusaruro w’ubuki ukava kuri toni 5200 wariho mu 2018 , ukagera kuri toni 8600 muri uyu mwaka.