Ingabire Victoire Yasubiye Mu Rukiko

Umuhoza Ingabire Victoire yagiye mu rukiko kuburana ku kirego asabamo ko yahanagurwaho ubusembwa.

Ikirego cye yagitanze mu Rukiko Rukuru asaba ihanagurwabusembwa, akaba yunganiwe na Me Gatera Gashabana.

Uyu mugore wigeze gufungwa akaza guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika avuga ko ahanaguweho ubusembwa yaba agiye mu beremewe kuzatanga kandidatire yo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora azaba mu mpeshyi ya 2024.

Madamu Victoire yari muri gereza ku gihano cy’imyaka 15 yakatiwe n’urukiko rw’ikirenga amaze guhamwa n’ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -

Yafunguwe n’iteka rya Perezida rimuha imbabazi hamwe n’abandi bafungwa bose hamwe 2140, icyo gihe hari mu mwaka wa 2018.

Iby’urubanza rwe turakomeza kubibakurikiranira…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version