Ubushinjacyaha Bwasabye Urukiko Kudaha Agaciro Ubusabe Bwa Ingabire

Nyuma y’uko Ingabire Victoire Umuhoza abwiye urukiko ko ashaka ko ahanagurwaho ubusembwa bw’uko yigeze gufungwa, ubushinjacyaha bwavuze ko atabikwiye kubera ko kuva yafungurwa atitwaye neza.

Ingabire yageze imbere y’Urukiko yambaye ikanzu irimo ibara ry’umukara n’ikote ryiganjemo kaki.

Perezida w’Urukiko Rukuru  yaje asuhuza abari aho arangije avuga ikigiye kuburanirwa nyuma aha Ingabire ijambo ngo asobanure impamvu yumva akwiye  gukurirwaho ubusembwa.

Yafunzwe nyuma yo gukatirwa n’Urukiko Rukuru rwa Kigali mu rubanza rwaciwe tariki ya 30, Ukwakira, 2012.

- Advertisement -

Twabibutsa ko icyo gihe yahamijwe icyaha cy’ubugambanyi n’icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyakora mu mwaka  wa 2018 yarekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame

Mu ijambo rye, Ingabire yabwiye urukiko ati: “ Mboneyeho gushimira Perezida Kagame iyo neza yangiriye kandi n’imbere y’Imana ntizibagirana.”

Ingabire yavuze ko ubwo yahabwaga imbabazi, yagiriwe inama ko agomba kwitwararika kugira ngo atitesha amahirwe y’imbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika.

Kwitwararika kwe gukubiyemo kudasubira mu byaha yahaniwe, kurwanya ipfobya rya Jenoside n’ibindi.

Avuga ko impamvu ashingiraho asaba guhanagurwaho ubusembwa ari uko imyaka itanu iteganywa n’itegeko yageze, kandi impanuro yahawe n’ubuyobozi bwa RCS yagerageje kuzikurikiza.

Izo nama zirimo guhura n’abayobora aho atuye, kubana neza n’abandi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.

Yabwiye urukiko ati: “ Nkaba numva ibyo bikorwa byose naragerageje kubikora. Kuba hashize imyaka itanu ndekuwe, kuba naragaragaje imyitwarire myiza biri mu mpamvu nsaba gukurirwaho ubusembwa.”

Umwunganira mu mategeko, Me Gatera Gashabana, yavuze ko hagomba kurebwa ingingo z’amategeko zigaragaza ibigomba kuba byuzuye kugira ngo umuntu asabe ihanagurabusembwa.

Bimwe mu bikubiye mu iteka rya Perezida rimuha imbabazi harimo aho yasabwaga ko mu gihe agiye kujya hanze agomba kubisabira uruhushya Minisitiri w’ubutabera kandi ngo yarabyubahirije n’ubwo atigeze asubizwa.

Me Gashabana  yagaragaje ko uwo yunganira yemeye kubaha ibyo yategekwaga nubwo yari afite umuryango we hanze y’igihugu kandi umugabo we yari arwaye ariko ntiyajya kumureba.

Yagombaga kubahiriza ibikubiye mu iteka rya Perezida rimuha imbabazi.

Gashabana yibukije urukiko ko umuntu wakatiwe agahabwa imbabazi cyangwa agafungurwa ataba yarabaye igicibwa.

Ubushinjacyaha bwazanye impamvu y’uko atahabwa ibyo asaba…

Ubwo ubushinjacyaha bwahabwaga umwanya ngo busobanure impamvu bwumva atahabwa ihanagurabusembwa, bwavuze ko ubisabye wese atari ko ahita abihabwa.

Ahubwo bisaba ko uwafunguwe aba yararanzwe n’imyitwarire myiza, ndetse ngo  urukiko rushobora kwemerera uwarisabye cyangwa ntirumwemerere.

Impamvu butanga zituma usabye ihanagurabusembwa wese  atarihabwa cyane cyane ku bireba Ingabire Victore Umuhoza ngo ni uko atigeze akurikiza ibyo yategekwaga n’iteka rimufungura.

Buvuga ko ingingo ya kabiri y’iteka rimuha imbabazi iteganyaga ko uwahawe imbabazi agomba kwiyereka ubushinjacyaha bw’ibanze bw’aho aba mu gihe cy’iminsi 15 no kumenyesha Umudugudu n’Akagari atuyemo, kwitaba Ubushinjacyaha bw’aho atuye rimwe mu kwezi, gusaba Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano uruhushya igihe cyose ashatse kujya mu mahanga.

Bwagaragaje ko ibyo yari yategetswe atigeze abyubahiriza, rutanga urugero ku bijyanye no kujya yitaba umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rw’aho atuye inshuro imwe mu kwezi.

Bwavuze ko mu mwaka wa 2020 kuva muri Nzeri kugeza mu Ukuboza, 2021 ; kuva muri Gicurasi kugera muri Kanama mu mwaka wa  2022 mu Ugushyingo atigeze yitaba n’umwaka ushize mu kwezi kwa Werurwe na Ukuboza nabwo atitabye.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu byo yitwazaga nk’impamvu yo kutitaba harimo ibihe bya COVID-19 nubwo atari byo.

Bwavuze ko hari amezi abantu batigeze bitaba inkiko ariko muri ayo mezi yagaragajwe ko atitabye ubushinjacyaha n’abandi bari mu cyiciro kimwe nawe basinye bityo bikaba bidakwiye kwitirirwa kiriya cyorezo.

Ku bijyanye no kuvuga ko hari ubwo yitabaga ubushinjacyaha akibagirwa gusinya, nabyo bwavuze ko atari ukuri.

N’ubwo Ingabire Victoire yari yagaragaje ko hari ubwo yibagirwaga kujyayo mu kwezi gukurikiyeho agasinya kabiri, ubushinjacyaha bugaragaza ko bitaba ari byo kandi bidakwiye kugira igihindurwa ku biteganywa n’iteka rya Perezida wa Repubulika.

Umushinjacyaha kandi yavuze ko kuva mu Ukuboza 2019, kugeza uyu munsi[..] Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangije iperereza ku myitwarire ya Ingabire ku madosiye atatu aho akekwaho ibyaha bitandukanye.

Ubushinjacyaha buvuga ko burya kugira imyitwarire myiza bitavuze gusuhuza abantu, ahubwo ari ukubahiriza amategeko..

Bwagaragaje ko Ingabire amaze gufungurwa, yakomeje kwifata nk’umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi n’ishyaka rya DALFA-Umurinzi kandi yose ari amashyaka atemewe mu gihugu.

Ikindi ni uko binyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kandi mu bihe bitandukanye yasinye  amatangazo arimo ubutumwa bugenewe abanyamuryango be kandi akabikora nka Perezida w’amashyaka.

Ubushinjacyaha buvuga ko  Victoire Ingabire Umuhoza afite uburenganzira bwo gushinga ishyaka ariko ko hari inzira itegeko riteganya umuntu anyuramo kugira ngo arishinge kandi ngo ntiyigeze abikurikiza.

Uwamushinjaga yagaragaje ko ku wa 14, Kamena, 2022, Ingabire yafatanyije  na Ntaganda Bernard basohora itangazo rigenewe abanyamakuru Ingabire yiyita Perezida wa DALFA-Umurinzi.

Yagaragaje ko muri rya tegeko ryavuze haruguru hari ahagaragaza ko umuntu wakatiwe n’inkiko igifungo cy’amezi atandatu adashobora kuyobora ishyaka mu gihe we yakatiwe imyaka 15, bityo kuba Perezida wa DALFA-Umurinzi ari igikorwa gihabanye ibigenwa n’amategeko kandi kunyuranya nayo ari ikimenyetso cy’imyitwarire mibi.

Ingingo ya 39 y’itegeko rigenga imitwe ya politiki niyo ivuga ku bibujijwe ku banyapolitiki n’imitwe ya politiki bityo guca ukubiri n’amategeko abagenga bikaba ibikorwa byishe iryo tegeko.

Mu gusobanura impamvu busanga Ingabire adakwiye ihanagurabusembwa, ubushinjacyaha bwanavuze ko ibyaha yahamijwe biremereye cyane k’uburyo adakwiye ihanagurabusembwa.

Icyaha cy’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buri ho hakoreshejwe iterabwoba n’intambara, icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyaha cyo kwamamaza nkana ibihuha kigamije kugomesha rubanda no kurwangisha ubutegetsi buriho ni byo yahamijwe.

Ibi byaha, ku ruhande rw’ubugenzacyaha,  birakomeye cyane k’uburyo uwabihamijwe n’urukiko adakwiye ihanagurabusembwa.

Bwatanze urugero rw’uko byagendekeye Mushayidi Déogratias, buvuga ko Urukiko rw’Ikirenga rwanze kumugabanyiriza ibihano kubera uburemere bw’ibyaha yashinjwaga bityo ko urukiko rushobora kwifashisha urwo rugero cyangwa urw’izindi zirimo n’izaciriwe mu Bufaransa rukanga ubusabe bwa Ingabire.

Mu kugira icyo avuga kuri ibyo, Ingabire Victoire Umuhoza yavuze ko Abanyarwanda baca umugani w’uko ‘ugushungura atakuburamo inkumbi.’

Yavuze ko aho atagiye asinya byatewe n’ubukana bwa COVID-19  ariko ahantu yagiye asiba yagerageje gukora uko ashoboye uwo mubyizi akawusimbura.

Ati:“Ugushungura ntakuburamo inkumbi, wenda nimubishungura mushobora kubibona ukundi.”

Yavuze ko imyitwarire myiza mu itegeko idasobanuwe ku buryo ibyo yakoze bitakwitwa imyitwarire myiza.

Yavuze ko kuba umuyobozi w’ishyaka yabikoze agendeye ku itegeko kandi yari ataragera ku rwego rwo kugengwa n’itegeko rigenga imitwe ya Politiki kuko yari akiri gushaka abarwanashyaka 200 barebwa n’itegeko.

Ngo kuba yariyise Perezida waryo byari bikwiye kuko ari we wayashinze ariko bari bataragira uruhare rwo kwitorera abayobozi cyane cyane ko abantu 200 itegeko riteganya bari bataruzura.

Ku bijyanye na dosiye ziri muri RIB, Ingabire yavuze ko ari ibijyanye no kuba yarahuraga n’abantu ubwo yari ari gushaka abayoboke b’ishyaka rye nubwo uru rwego rwagaragazaga ko ari gukoresha inama.

Nyuma y’ibitero byo mu Kinigi mu mwaka wa 2019, RIB yatumiye Ingabire Victoire ngo imubaze kuri byo, ahageze asobanura ko ntacyo abiziho.

Mu Ukwakira 2021, hari abantu bafashwe bivugwa ko bari bagiye gukora imyigaragambyo ariko Ingabire yasobanuriye RIB ko nta myigaragambyo yari yateguye.

Yabwiye urukiko ko atari akwiye kwimwa ihanagurabusembwa kuko ibintu yabajijweho mu myaka ihise bitigeze bigezwa mu bushinjacyaha cyangwa ngo biregerwe mu nkiko.

Ati:“Buri wese wahamwe n’icyaha ashobora guhanagurwaho ubusembwa, bityo nkaba numva ibyo ubushinjacyaha buvuga bitazahabwa agaciro kuko ikirebwaho ari imyitwarire myiza kandi nayigaragaje.”

Yunzemo ati: “ Inkumbi muzansangamo nto muzabone ko ari nk’umuntu ushobora gucikwa agakora amakosa, ko ntahemukiye igihugu cyanjye.”

Me Gatera Gashabana yavuze ko uwo yunganira yubahirije ibisabwa n’amategeko.

Nawe yavuze ko ubushinjacyaha butari bukwiye kuvuga ko kuba umuntu yarakurikiranywe na RIB bigize imyitwarire mibi!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version