Amerika Na Irani Biri Kure Yo Kumvikana Ngo Intambara Ihagarare

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Umuyobozi wo muri Irani mu Nteko ishinga amategeko yavuze ko ibiganiro biri kuba hagati ya Irani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigamije guhagarika intambara byateye intambwe, ariko impande zombi zikiri kure yo kugera ku masezerano ya nyuma.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Irani yavuze ko hari intambwe imaze guterwa muri ibyo biganiro, ariko ko ibihugu byombi bikiri “kure cyane” yo kugera ku masezerano y’amahoro.

Donald Trump we yavuze ko ibiganiro hagati ya Amerika na Irani biri kugenda neza cyane, ariko ko atazemera ko Tehran (umurwa mukuru wa Irani) ishyira igitutu kuri Amerika ikoresheje ikibazo cy’umuhora wa Hormuz.

Irani yavuze ko uwo muyoboro w’ingenzi uzakomeza gufungwa kugeza igihe Amerika izakuraho ibihano yafatiye ku byambu bya Irani, ibyo iki gihugu cyise “kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano”.

Yanavuze ko iri gusuzuma ibitekerezo bishya byashyizweho na Washington ngo intambara irangire.

Perezida Trump yavuze ko ibyo bihano bizakomeza gushyirwa mu bikorwa kugeza igihe “amasezerano yose na Irani azaba yuzuye neza ku kigero cya 100%”.

Hagati aho, ubwato bubiri bwa gisirikare bwa Irani bwarashe ku bwato butwara peteroli mu muhora wa Hormuz, mu gihe ubundi bwato nabwo bwarashweho ibisasu bitazwi aho byaturutse.

Igisirikare cya Amerika cyavuze ko cyabujije ubwato 23 kunyura hafi y’uwo muhora kuva cyatangira gufatira ibihano ibyambu bya Irani ngo bitegerwa n’ubwato bushaka aho bukukira.

Hagati aho ku byerekeye Isiraheli na Hezbollah, igisirikare cya Isiraheli kizwi nka Israel Defense Forces cyatangaje ko cyishe abarwanyi barenga 150 ba Hezbollah mu masaha 24 mbere y’uko amasezerano yo guhagarika imirwano atangira gushyirwa mu bikorwa.

Cyavuze kandi ko cyagabye ibitero ku hantu hafi 300 hakoreshwaga mu bya gisirikare, harimo ibigo by’ubuyobozi n’ububiko bw’intwaro, mu bice bitandukanye bya Libani.

Cyatangaje ko cyishe bamwe mu bayobozi ba Hezbollah, kandi ko kizakomeza kurwanya icyahungabanya umutekano w’abaturage ba Isiraheli n’abasirikare bayo.

Umuhora wa Hormuz ni inzira y’ingenzi cyane inyuramo peteroli nyinshi ijya ku isi hose.

Iyo ifunzwe, ibiciro bya peteroli ku isi birazamuka cyane.

Umubano hagati ya Irani na Amerika umaze imyaka myinshi urimo amakimbirane, cyane cyane ku bijyanye n’intwaro za kirimbuzi n’ibihano by’ubukungu Washington yafatiye Teheran.

Hezbollah yo ni umutwe witwaje intwaro ushyigikiwe na Irani ukorera muri Libani kandi ukunze kugirana amakimbirane na Isiraheli.

Ibi bintu byose bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’isi yose, cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi, ingufu n’umutekano mpuzamahanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *