Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio yatangaje ko atazitabira Inama y’abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bikize(G20) izabera muri Afurika y’Epfo kubera ko ‘ititwara neza’.
Kutitwara neza kwa Afurika y’Epfo ni ikibazo giherutse kuvugwaho kandi na Perezida Donald Trump, wavuze ko hari kiriya gifata nabi abaturage bacyo binyuze mu kwikubira ibikingi by’abaturage.
Ikindi ni uko Amerika iherutse guhagarika inkunga yahaga amahanga harimo niyo yageneraga Afurika y’Epfo.
Iyo yageneraga Afurika y’Epfo yo yayihagaritse yose uko yakabaye.
Hagati aho muri iki gihugu hazabera inama y’Abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bikize kurusha ibindi ku isi bigize G20.
Izaba hagati ya tariki 20 na tariki 21, Gashyantare, 2025 ibere i Johannesburg.
Marco Rubio yarangije gutangaza ko atazayitabira kubera ibyo ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo kitwa Daily Maverick kivuga ko Rubio yise ‘Anti-Americanism’ ni ukuvuga urwango kuri Amerika rufitwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo.
Rubio kandi yaciye amarenga ko na Donald Trump ashobora kutazitabira Inama y’Abakuru b’ibihugu by’uyu muryango izaba mu Ugushyingo, uyu mwaka.
Kuri X Rubio yanditse ati: “Sinzitabira inama ya G20 izabera i Johannesburg. Afurika y’Epfo iri gukora ibintu bibi cyane binyuze mu kwigarurira no gukoresha umutungo w’abandi. Akazi kanjye ni uguteza imbere inyungu za Amerika, si ugushyigikira iterambere ry’abandi binyuze mu kubaha amafaranga yatanzweho umusoro n’abaturage bacu”.
Mu minsi ishize, Perezida wa Afurika y’Epfo yemeje itegeko bise Expropriation Act rigamije kugira imitungo runaka y’abaturage ihabwa Leta.
Hari indi mpamvu ivugwa ko yaba yararakaje Abanyamerika igendanye no kuba ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo buherutse gusaba Ambasade ya Taiwan kuva i Pretoria ikimukira i Johannesburg, ibi Washington ikabifata nko gukorera mu kwaha k’Ubushinwa.
Uruhande rwa Afurika y’Epfo rwo ruvuga ko ibyo Marco Rubio na Trump bayishinja bitabareba, ikabasaba kutabyivangamo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane witwa Ronald Lamola yavuze ko igihugu cye gifite Itegeko Nshinga n’abaturage kigomba kwitaho, ko ntawe ukwiye kubyirengagiza cyangwa ngo abyivangemo.
Yavuze ko nta butaka igihugu cye cyambuye abantu ahubwo ko itegeko giherutse gusohora riri mu rwego rwo gukoresha neza ubutaka butagira ba nyirabwo, kandi ngo nta ho bidakorwa.
Ku rundi ruhande, hari abavuga ko ibyo Afurika y’Epfo iri gupfa na Amerika ari yo bizakoraho!
Bemeza ko kudakorana neza nayo, bizatuma Afurika y’Epfo idashyira neza mu bikorwa inshingano zayo kuko nubusanzwe Amerika ari yo ikize kurusha ibindi bihugu byose bigize G20.
Ikindi ababirebera ku ruhande bavuga ko kizagora Afurika y’Epfo ni uko no muri manda izakurikiraho izakomeza kubana nabi na Amerika kuko ari yo[Amerika] izaba iyoboye G20.
Umuhanga witwa Sidiropoulos yabwiye Daily Maverick ati: “ Byumvikane ko kudakorana neza n’igihugu gikize kurusha ibindi ku isi kandi gifite ijambo rinini muri G20 ari ikibazo gikomeye ku gihugu cyacu. Abantu bagomba kumenya ko G20 ari nka Komite nshingwabikorwa y’ubukungu bw’isi”.
Ikindi avuga ko gikomeye ni uko muri icyo gihe cyose, Amerika izakora uko ishoboye igaca intege ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo.
Ikiriho ni uko ntawe uzi uko ubutegetsi bwa Donald Trump buzitwara mu bibazo bufitanye na Afurika y’Epfo muri iki gihe.