Minisiteri y’ingabo za Israel itangaza ko kuri uyu wa Kane hari indege 14 zageze yo zizanye intwaro zoherejwe na Amerika n’Ubudage. Kuva intambara iki gihugu kigiri kurwana na Hamas muri Gaza yatangira mu Ukwakira, 2023, indege 800 zimaze kuzanira Israel intwaro.
Ubuyobozi bukuru muri iyo Minisiteri buvuga ko izo ntwaro zizabafasha guhangamura Iran n’abo bakorana bose kandi ngo ingabo ziteguye kuzikoresha neza.
Indege zaraye zigeze muri Israel zaje zizanye ibikoresho byo kurinda ikirere binyuze mu gusama no gushwanyaguza ibisasu birasiwe kure n’umwanzi.

Biteganyijwe ko intwaro nk’izi zizakomeza kuzanwa mu byumweru biri imbere.
Hagati aho, intambara hagati ya Yeruzalemu na Teheran irakomeje kandi igeze ku munsi wayo wa munani.
Indege 60 za Israel zaraye zigabye ibindi bitero muri Iran, ariko nayo yarashe missiles muri iki gihugu zikomeretsa bikomeye abaturage benshi.
Muri Iran kandi hari umusirikare mukuru wavuze ko ibyo Israel yibwira by’uko yangije ibyakoreshwaga mu gukora ibisasu, yibeshya.
Iribeshya kuko ngo byari byararangije kwimurirwa ahantu hatekanye byizewe.
Gen Mohsen Rezaei niwe watangarije ayo magambo kuri televiziyo y’igihugu cye.
Yagize ati: “ Israel yarashe Natanz, Isfahan, Khandab na Arak ariko twari twararangije kubyimura biri ahantu hatekanye”.
Amerika hagati aho ivuga ko izagira icyo itangaza kuri iyi ntambara mu minsi 14 iri imbere.
Perezida wayo Donald Trump yaraye abivuze nyuma y’inama yamuhuje n’abajyanama be mu by’umutekano yabereye mu cyumba bita Situation Room, ariko we yakise War Room.
