Amerika: Umupolisi Washinze Ivi Ku Ijosi Ry’Umwirabura Agapfa Nawe Yatewe Icyuma

Derek Chauvin wahoze ari umupolisi muri Leta ya Minneapolis akaza gukatirwa gufungwa imyaka 22 azizwa guheza umwuka umwirabura George Floyd nyuma yo kumushinga ivi ku gakanu, nawe yatewe icyuma n’uwo bafunganye aramukoretsa bikomeye.

Afungiwe muri gereza irimo abantu 380.

Ubwo yakatirwaga, abamwunganiraga basabye urukiko ko yashyirwa ahantu yazajya acungirwa mu buryo butekanye, bigakorwa hirindwa ko abantu bazamwihimuraho kubera ibyo yashinjwaga mu rupfu rwa Floyd.

Ubusabe bwabo ntibwubahirijwe, ahubwo yafungiwe muri gereza ya Minneapolis none ibyo abamwunganiraga bangaga byabaye.

- Advertisement -

Floyd yishwe taliki 25, Gicurasi, 2020 nyuma y’uko umupolisi w’Umuzungu ari qwe Chauvin yamutsikamije ivi ku gakanu, undi arataka ariko aramwihorera kugeza ubwo bamugejeje kwa muganga umwuka wamushizemo.

uyu mugabo yishwe bamutsindagije ivi ku gakanu akekwaho gukora $20

Dereck Chauvin yamaze iminota icyenda n’igice yashinze ivi ku gakanu ka Flyod undi ataka.

Abapolisi bamubeshyeraga ko yari afite inoti $20 y’amiganano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version