Ibihangano Gakondo Nyarwanda Byahawe Umwanya N’Aho Bizajya Byigaragariza

Mu gihe kidahindagurika, muri Camp Kigali hagiye kujya habera igitaramo gihuza abahanzi nyarwanda bakora ibihangano nyarwanda mu nzego zitandukanye babimurikire ababikunda.

Ni mu gitaramo bise Kigali Kulture Konnect.

Icyo ku ikubitiro cyaraye gihuje abahanzi n’abakora ibihangano bitandukanye basusurutsa abantu biratinda.

Abacanye umuco ni itorero rya AERG ryitwa Inyamibwa, umusizi Rumaga, Ruto Joel ndetse n’abategura indyo nyarwanda.

- Advertisement -

Ni  igitaramo cyateguwe na MA Afrika cyabaye ku nshuro ya mbere ariko kizajya kiba buri kwezi nk’uko abagiteguye babitangaje.

Bagize bati:  “Twateguye iki gitaramo dushaka guhuza ibihuriye mu gitaramo nyarwanda byose yaba ari imbyino, imivugo, ibisigo, inanga n’indyo. Mu yandi mezi iki gitaramo kizongera kuba tuzagenda twongeramo n’ibindi yewe duhuze n’imico y’ahandi atari mu Rwanda gusa.”

Igitaramo cyatangiye i saa moya n’iminota 20 aho abanyamakuru Cyiza Aissa na McTino ari bo bari abahuza b’amagambo.

Jabo ucuranga inanga ni we wabimburiye abandi mu murya w’inanga mu ndirimbo yise “Urwandiko” akurikizaho ‘Hinga’, ‘Iyo utaza kubaho’  arangiriza kuyo yise  Ijyanire.

Hakurikiyeho itorero Inyamibwa mu mbyino n’intore zihamiriza.

Umusizi Rumaga yataramye mu bisigo bye aherekejwe n’umuziki wa Shauku band, maze aha abakunzi be igisigo yise  ‘Umugore si umuntu’ na ‘Intambara y’ibinyobwa’ yakoranye na Rusine.

Yaririmbye kandi “Intango”, indirimbo yahuriyeho n’abandi bahanzi harimo n’ijwi rya nyakwigendera Yvan Buravan.

Inanga imubamo
Ruti Joel
Umusizi Rumaga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version