Rwanda: Abahinzi Bahawe Azabafasha Kubungabunga Uruhererekane Rw’Ibiribwa

Ikigega  Agaciro Development Fund (AgDF) cyaraye kigiranye amasezerano n’Umushinga Hinga Wunguke afite agaciro ka miliyari Frw  34.6, agamije kunoza uruhererekane rw’ibiribwa mu Rwanda.

Intego yayo ni ukuzongera serivisi z’ubuhinzi ku bahinzi mu Turere 13 uyu mushinga usanzwe ukoreramo.

Hinga Wunguke uterwa inkunga n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).

Tessi Rusagara uyobora Agaciro Development Fund yavuze ko ariya masezerano azafasha mu gushakira hamwe amahirwe mashya mu ishoramari rishyigikira abahinzi n’abatunganya umusaruro no kubona amasoko.

- Advertisement -

Azafasha abahinzi mu kugira ubumenyi mu gufata neza umusaruro no kubaka ibikorwa remezo bifasha mu kugabanya ibihombo bya nyuma y’isarura n’ibibera mu nganda.

Rusagara ati: “ Dushimishijwe  cyane no kwagura ubufatanye bugamije gukemura imbogamizi mu ruhererekane rw’ibiribwa kugira ngo abahinzi barusheho kongera umusaruro, bagere ku masoko menshi ariko binjiza n’amafaranga”.

Daniel Gies wari uhagarariye Hinga Wunguke yavuze ko uyu mushinga usanzwe ufite intego yo kuzamura ubuhinzi bityo ko gukorana na Agaciro Development Fund bizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.

Avuga ko bizafasha kunoza imikorere mu ishoramari ry’ubuhinzi kuko basanzwe bakora ubukanguramba mu ishoramari mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi no gufasha abahinzi kubona amasoko.

Yavuze ko Ikigega Agaciro kizashora imari ifatika muri Kompanyi zikora mu ruhererekane rw’ubuhinzi harimo uruganda rukora ifumbire rwa Rwanda Fertiliser Company, urutunganya ifu y’imyumbati rwa Kinazi Cassava Plant n’izindi.

Ati: “Gukorana na bo bizafasha abahinzi kubona ifumbire, bazagira ubumenyi bwisumbuye mu byo kongera umusaruro, tuzakorana n’inzego za Leta n’iz’abikorera dufasha abahinzi kugera ku mafaranga.”

Umushinga Hinga Wunguke ufite gahunda yo gukomeza gukorana n’u Rwanda kuzageza mu mwaka wa 2028, ukazakorera  mu Turere twa Bugesera, Burera, Gakenke, Gatsibo, Karongi, Kayonza, Ngoma, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Ngororero, Rubavu na Rutsiro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version