Amerika Yafatiye Ibihano Umukobwa w’Uwahoze Ari Perezida Wa Angola

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho ibihano bijyanye na viza kuri Isabel dos Santos ufatwa nk’umugore wa mbere ukize muri Afurika, uyu akaba ari umukobwa wa José Eduardo dos Santos wayoboye Angola imyaka 38 kugeza mu 2017.

Ni ibyemezo byatangajwe ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa, aho hari urutonde rugaragaraho abantu benshi bashinjwa ibyaha bya ruswa.

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika, Anthony Blinken, yasohoye itangazo rivuga ko muri iyo gahunda yabujije kwinjira muri Amerika abantu bavugwa kuri urwo rutonde  kimwe n’abagize imiryango yabo ba hafi.

Rivuga ko Dos Santos yashyizwe kuri urwo rutonde nk’uwahoze ari umuyobozi w’ikigo cya Leta, “kubera uruhare rukomeye yagize mu gukoresha nabi umutungo wa Leta mu nyungu ze bwite.”

- Advertisement -

Ni umwanya yariho ubwo Se yari Perezida wa Angola.

Ntabwo ariko itangazo rya Blinken risobanura neza uruhare rw’uyu mugore cyangwa ibyo aregwa uko byakabaye.

Gusa muri icyo gihe ashinjwa ko yigwijeho umutungo akaba umuherwe ukomeye, akagenda agura imitungo mu buryo butigeze busobanuka.

Mu bafatiwe ibihano kandi harimo abantu babiri bari bakomeye ku bwa Perezida Dos Santos barimo Leopoldo Fragoso do Nascimento wari ushinzwe itumanaho rye na Manuel Helder Vieira Dias wahoze ari Jenerali mu ngabo, kubera uruhare bashinjwa mu byaha bya ruswa binyuze mu inyerezwa no gukoresha nabi miliyari nyinshi z’amadolari za Leta mu nyungu bwite.

Abo bombi bahaniwe rimwe n’abagore babo n’abana kubera ibyaha bya ruswa.

Bafatiwe ibihano hagendewe ku iteka rizwi nka Global Magnitsky kubera uruhare bashinjwa mu byaha bya ruswa, bivuze ko badashobora gukorana ubucuruzi n’ibigo byo muri Amerika cyangwa kubona inyungu ku bikorwa biyobowe n’Abanyamerika.

Abandi bafatiwe ibihano barimo Senateri Prince Yormie Johnson wo muri Liberia n’umucuruzi ukomeye muri Sudani y’Epfo, Benjamin Bol Mel.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version