Amerika Yafunze Ikibuga Cy’Indege Yari Yahanze Muri Afghanistan

Iki kibuga cyari kimaze imyaka 20 kigwaho kikanahagurukiraho indege z’intambara Amerika yakoreshaga irasa ku Batalibani mu misozi ya Afghanistan. Giherereye ahitwa Bagram.

Amerika yahisemo kubaka kiriya kibuga muri kariya gace kugira ngo ijye ishobora kugaba ibitero ku barwanyi ba Al Qaeda bakoranaga n’Abatalibani.

Ni intambara yatangijwe mu mwaka wa 2001 ubwo  Amerika yayoborwaga na Georges W. Bush.

Ni intambara yatangijwe nyuma y’igitero cy’iterabwoba abarwanyi ba Al Qaeda bagabye ku miturirwa yo muri Amerika izwi nka World Trade Center, hari tariki 11, Nzeri, 2001.

Umwe mu bakoraga ku kibuga cy’indege cya Bargam yabwiye Associated Press ko abayobozi ba kiriya kigo bagisubije mu biganza by’ingabo za Afghanistan ariko ko bitaratangazwa ku mugaragaro.

Iki kibuga cyubatswe mu bilometero 50 uvuye mu Murwa mukuru, Kabul.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo biteganyijwe ko kizasubizwa Afghanistan mu buryo bweruye.

Kugifunga kigasubizwa Afghanistan ni ikimenyetso kidakuka cyemeza ko ingabo z’Amerika n’iz’ibihugu by’inshuti zayo zigiye kuva muri kiriya gihugu mu buryo budasubirwaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version