Amerika Yaganiriye N’u Rwanda Ku Mutekano Muri DRC

Umunyamabanga wa Leta w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken avuga ko mu mezi ashize u Rwanda rwerekanye umuhati mu gushaka uko intambara iri mu Burasirazuba bwa DRC irangira mu mahoro.

Uwo muhati ushingiye ku ikurikizwa ry’amasezerano y’amahoro ashingiye ku biganiro byabereye i Luanda muri Angola ku buhuza bwa Kenya nk’uko itangazo ryo mu Biro bya Blinken ribivuga.

Perezida Kagame uri i Davos mu Busuwisi yashimye imikoranire y’Amerika n’u Rwanda igaragarira muri byinshi harimo no guhangana n’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC hagamijwe amahoro aciye mu biganiro.

Umubano w’u Rwanda n’Amerika umaze igihe kandi urakomeye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version