Icyanya Cy’Inganda Cyazaniye u Rwanda Akayabo- RDB

Ubuyobozi bwa RDB bwaganiriye n’abafatanyabikorwa bwayo barebera hamwe ibyo icyanya cy’inganda cya Masoro kimaze kwinjiriza u Rwanda. Umuyobozi mukuru wungirije wa RDB Nelly Mukazayire yabwiye abari aho ko mu mwaka wa 2022 inganda zo muri icyo cyanya zinjirije u Rwanda Miliyari $2.5 yaturutse mu mari yahashowe.

Icyo gihe kandi inganda zikirimo zahaye akazi abantu 15,070 kandi ibyo zakoze byoherejwe hanze byanjirije u Rwanda miliyoni $ 990.

Nelly Mukazayire avuga ko ibyo byose ari ibyo kwishimira.

Yabwiye abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu iterambere ati: “ Mu gihe twishimira ibyo iki cyanya cyatugejejeho, ni ngombwa gukora ku buryo bizaramba. Kuramba kandi bivuze kubungabunga ibiri muri iki cyanya.”

Abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu iterambere baganiriye na RDB ku byerekeye icyanya cy’inganda n’akamaro kacyo mu bukungu bwarwo

Mukazayire avuga ko kugira ngo ibyo nanone bigerweho bisaba ko abantu bakorana umurava, buri wese akitanga uko ashoboye, akageza igihugu ku rwego rwo hejuru uko bishoboka.

Urwego rw’inganda rushimirwa uruhare rumaze kugira mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Bivugwa ko mu Rwanda hari inganda zigera ku 1000 zikomatanyije inganda nto n’inganda ziringaniye ndetse n’inganda nini.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version