Marine Le Pen Uhanganye Na Macron Amushinja Gufata Abafaransa Nk’Abana

95642243

Umunyapolitiki witwa Marine Le Pen yatangarije France Inter ko iyo yitegereje uko amatora ari kugenda, asanga hari ikizere cyo gutsinda. Anenga Emmanuel Macron ko afata Abafaransa nk’abana b’imyaka ine.

N’ubwo avuga ko afite icyo kizere, ku rundi ruhande biragaragara ko hari ibice yatakajemo amajwi ndetse ubu harabarurwa amajwi 9% yatakaje.

We na Emmanuel Macron nibo bakomeye mu bandi bakandida biyamamariza kuzatorerwa kuyobora u Bufaransa mu mwaka wa 2022.

Ikindi cyagaragaye mu matora yabaye ku Cyumweru tariki 20, Kamena, 2021 ni uko hari ahantu henshi abaturage bifashe banga kujya gutora.

- Kwmamaza -

Habarurwa ko 66,7% by’abaturage batatoye.

Marine Le Pen ati: “ Kuba 66,7% by’abaturage bataratoye ni ikintu kibi muri Demukarasi yacu.”

Le Pen yibukije abo ku ruhande rwa Emmanuel Macron ko ‘kuba abantu barifashe ntibatore’ bitavuze ko banga ishyaka rye.

Uyu mukobwa wa Jean Marie Le Pen nawe wari umunyapolitiki ukomeye mu Bufaransa, avuga ko afite icyizere cyo kuzatsinda mu cyiciro cya kabiri cy’aya matora.

Avuga ko ishyaka rye, Rassemblement National rifite abayoboke henshi mu Bufaransa kandi biganje mu mijyi minini.

Macron Afata Abafaransa nk’abana…

Marine Le Pen avuga ko we abwiza Abafaransa ukuri, ko atabaryarya nk’uko Emmanuel Macron abigenza.

Ati: “ Sinigeze ndakaza Abafaransa, simbasuzugura nk’uko Emmanuel Macron abikora akabafata nk’aho ari abana b’imyaka ine. Njye mbabwiza ukuri.”

Marine Le Pen afite ishyaka ryahanzwe na Se Jean Marie Le Pen ryitwa Rassemblement National.

Marine ashinja Macron gufata Abafaransa nk’abana
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version