Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yahaye U Rwanda Imashini Zifasha Mu Kwita Ku Barwayi Ba COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Amerika Yahaye U Rwanda Imashini Zifasha Mu Kwita Ku Barwayi Ba COVID-19

Last updated: 23 July 2021 5:45 pm
Share
SHARE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashikirije Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) imashini eshanu za X-ray zifite agaciro ka miliyoni 220 Frw, zizafasha mu kongera ubushobozi bwo gupima no kuvura abarwayi ba COVID-19.

Usibye gufasha mu gupima no kuvura abarwayi ba COVID-19 mu buryo bwihuse, izi mashini zizanifashishwa mu gupima no kuvura izindi ndwara z’ubuhumekero.

Izi mashini zatanzwe kuri uyu wa Gatanu, mu gihe u Rwanda ruhanganye n’ubwoko bushya bwa SARS-CoV-2 yiyuburuye yiswe Delta, yagaragaye bwa mbere mu Buhinde.

Coronavirus ya Delta yihariye hafi 70% by’ubwandu bushya mu Rwanda, kandi irakwirakwira cyane kuko mu gihe mbere umuntu umwe utazwi yashoboraga kwanduza abantu bane, ubu ashobora kwanduza abagera ku 10.

Iyi coronavirus inatuma abantu baremba ndetse bagapfa kurusha uko byahoze.

Chargé d’affaires wa Ambasade ya Amerika mu Rwanda, Deb MacLean yagize ati “Amerika n’u Rwanda ni abafatanyabikorwa bakomeye mu buzima rusange. Mu gukorera hamwe, bidufasha kurokora ubuzima bwa benshi buri munsi.”

Izo mashini nshya zigendanwa zizakoreshwa mu bitaro bitanu bya Kanyinya, Kibungo, Kinihira, Ruhengeri n’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Zabonetse ku nkunga na Minisiteri y’Ingabo ya Amerika binyuze mu kigo cya gisirikare gikorera ku mugabane wa Afrika (AFRICOM), ifatanije n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubutabazi, US OHDACA.

Iyi nkunga yiyongereye ku yindi Amerika yahaye u Rwanda irenga miliyari 17 Frw, zashowe mu gikorwa cyo kurwanya COVID-19 mu Rwanda kuva muri Werurwe 2020.

Iyo nkunga yafashije mu kubaka ubukarabiro hirya no hino mu Rwanda, gufasha mu itumanaho rusange rikangurira abaturage kwirinda COVID-19, guhugura abakozi n’imodoka yo gufasha mu gukurikirana abarwayi.

Hanatanzwe kandi ibikoresho byo gusuzuma byo muri za laboratwari, ibyuma bitanga umwuka ugenewe indembe, imashini zifashishwa mu gukurikirana abarwayi (monitors), ibitanda by’abarwayi no kubaka ibyumba bifasha indembe.

Hiyongeraho ibikoresho bifasha mu kwirinda indwara zandura nk’udufuka twitwa biohazard tujyamo imyanda ihumanye, imiti, amasabune, n’imyambaro irinda abaganga n’abaforomo kwandura.

TAGGED:AmerikaCOVID-19Deb MacLeanDeltafeaturedRBC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Byagenda Bite Imishinga Minini Ikomeje Kubamo Ukuboko n’Inguzanyo Bya Leta ?
Next Article Amayeri Y’Abacuruza Urumogi Baruvana I Rubavu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?