Amerika Yakoze Inama Yiga Icyakorwa Iran Iteye Israel

Biden yateranije Inama y’umutekano yiga ku cyakorwa Iran iteye Israel kandi ngo ibi birashoboka mu minsi cyangwa ibyumweru bike biri imbere.

Ku rundi ruhande ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika Antony Blinken avuga ko hari gukorwa ibishoboka ngo iyo ntambara ntibe.

Intambara imaze igihe itutumba hagati ya Israel na Iran nyuma y’ibitero Israel imaze iminsi igaba kuri Iran ikica abantu batandukanye barimo n’Umuyobozi mukuru wa Hamas Ismael Haniyeh iherutse kwivugana.

Iran yavuze ko izihorera kandi mu buryo bukomeye no mu gihe nyacyo.

Bikekwa ko muri uko kwihorera Hezbollah izabigiramo uruhare runini.

Amerika, Ubwongereza n’ibindi bihugu by’Abanyaburayi byasabye ababituye baba muri Lebanon kuhava inzira zikigendwa.

Blinken avuga ko aherutse kuvugana na bagenzi be bo mu bihugu bikize kurusha ibindi bigize ikitwa G7, ababwira ko amakuru y’ubutasi afite avuga ko Iran ifatanyije na Hezbollah bari gutegura igitero kinini kuri Israel.

Iby’uko kuvugana kwabo byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Amerika kiwa Axios.

Ibihugu bigize G 7 ni Canada, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuyapani, Ubwongereza na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Perezida Joe Biden hamwe na Visi Perezida Harris Kamala batumije inama idasanzwe y’umutekano ngo bigane uko ibintu byifashe muri iki gihe.

Ni ukwigira hamwe icyo Amerika n’inshuti zayo bakora mu gihe Israel yaba itewe ku mugaragaro.

Kuri X, Biden yagize ati: “Turi kubona amakuru menshi avuga aho Iran na Hezbollah bageze bagambirira gutera Israel. Turi kureba kandi icyakorwa ngo tuyitabare, ibi bigakorwa no mu gihe hari kuganirwa uko intambara yeruye yakumirwa”.

Amerika ifite izindi mpungenge z’uko mu gutera Israel, abanzi bayo bazaboneraho no gutera ingabo z’Amerika ziri mu birindiro mu Burasirazuba bwo Hagati hirya no hino.

Izo mpungenge ziri mu byo abayobozi bakuru ba Amerika baraye baganiriye, barebera hamwe icyakorwa ibintu bigenze gutyo.

Izi mpungenge kandi zifite ishingiro kuko kuri uyu wa Mbere hari igisasu cyakomerekeje bamwe mu Banyamerika baba muri Iraq ahari ibirindiro by’ingabo zayo.

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Antony Blinken yavuze ko abakora mu Biro bye bari kuganira n’impande zose zirebwa n’ikibazo kiri mu Burasirazuba bwo Hagati ngo hirindwe intambara.

Ubutumwa buri gutangwa ni ubugira buti: ‘Musigeho Mwirinde Kurwana’.

Icyakora ubwo butumwa busa n’ubutagera mu matwi ya Hezbollah, Hamas na Iran kuko abayobozi babo bavuga ko barambiwe agasuzuguro ka Israel ibicira abantu kandi ikabica ibasanze aho bari hose, haba muri Iran, muri Lebanon no muri Syria.

Blinken avuga ko intambara ntawayungukiramo kuko yatuma umuriro urushaho kwaka, mu gihe abo ku ruhande rwanga Israel bo bavuga ko ‘findi findi irutwa na So araroga’ bityo ko intambara ikwiye kubaho imbwa n’umugabo bakagaragara.

Kwifata abantu ntibarwane Blinken asanga byatanga uburyo bwo gutuma ibiganiro by’amahoro muri Gaza n’ahandi mu Karere bigera ku musaruro.

Itangazo BBC ivuga ko ikesha Ibiro by’Umukuru w’Amerika rivuga ko Biden aherutse guhamagara umwami wa Jordan witwa Abdullah II  baganira uko uyu mwami yabigenza ngo ibiganiro by’amahoro bikomeze hagati y’impande zihanganiye muri Gaza.

Uko ibintu biherutse kugenda mu Burasirazuba bwo Hagati nibyo biteye isi yose impungenge z’intambara mu Karere gasanganywe umutekano ugerwa ku mashyi.

Taliki 27, Nyakanga, abana 12 bo muri Israel bishwe n’igisasu cyaturutse muri Lebanon kirashwe na Hezbollah birakaza cyane Israel.

Icyo gihe Minisitiri wayo w’Intebe Benyamini Netanyahu wari uri muri Amerika yahise ataha akoranya abashinzwe umutekano baganira uko bakwihorera.

Ntibyatinze igisasu cyarashwe n’indege za Israel cyahitanye umuyobozi mu bya gisirikare wa Hezbollah witwa Fuad Shukr yicirwa mu nkengero z’umurwa mukuru wa Lebanon witwa Beirut.

Mu byumweru bike byakurikiyeho isi yatunguwe no kumva ko Israel yiciye muri Iran umuyobozi mukuru wa Hamas witwaga Ismael Haniyeh imurashe missile.

Icyakora hari andi makuru avuga ko yazize bombe zatezwe mu nzu yarayemo bikozwe na maneko za Iran zari zaguriwe n’iza Israel mu mezi abiri yabanjirije uruzinduko rwa Haniyeh muri Iran.

Ubwo kandi ibyo byabaye Iran itaribagirwa urupfu rw’uwahoze ari Perezida wayo witwa Ibrahim Raissi wishwe n’impanuka y’indege avuye gutaha ikiraro cyubatswe hagati y’igihugu cye na Pakistan.

Ibyo nabyo hari abavuga ko Israel ibifitemo ukuboko n’ubwo yo itabyemeje ku mugaragaro.

Nyuma y’ibyo byose, Iran yatangaje ko Israel izabihanirwa mu buryo no mu gihe cyatoranyijwe neza.

Umuyobozi mukuru wa Hezbollah witwa Hassan Nasrallah nawe yavuze ko umwuka mubi usanzwe hagati y’umutwe ayoboye na Israel wafashe indi ntera.

Ntitwibagirwe ko muri Mata, 2024 hari ikindi gitero Israel yagabye muri Ambasade ya Syria i Teheran ikahicira Abajenerali benshi ba Iran.

Byakurikiwe n’igitero cya drones 300 za Iran cyagabwe kuri Israel ariko inyinshi ntizagera yo kuko zahanuwe ku bufatanye bw’Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa  na Jordan.

Hagati aho hari ibigo by’indege byahagaritse by’agateganyo ingendo muri Israel, Lebanon, Iran no muri Syria.

Birimo ibyo muri Jordan, Lufthansa yo mu Budage na Delta yo muri Amerika.

Biranga ko umwuka w’intambara uri mu Burasirazuba bwo Hagati wagira ingaruka ku bagenzi no ku bigo by’umwihariko.

Kubera ko Iran iri kure ya Israel, yahisemo gushinga no gufasha imitwe ibiri ya Politiki na gisirikare ari yo Hamas na Hezbollah ngo bikomeze gutesha umutwe Israel n’inshuti zayo, iya mbere ikaba Amerika.

Hamas ikorera muri Palestine naho Hezbollah igakorera muri Lebanon, ubu ariko ikorana nanone n’aba Houthis bakorera muri Yemen.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version