Ubushita Bw’Inkende Bwafashe Abaturiye Umujyi Wa Kigali

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyamata,mu Karere ka Bugesera, butangaza ko hari kuvurirwa abarwayi babiri b’indwara y’ubushita bw’inkende muri 13 bakekwaho iyi ndwara.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera gaturanye n’Umujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro witwa Dr. Jean Marie Vianney Sebajuri, yatangaje ko  kuwa Mbere hari abarwaye indwara y’ubushita bw’inkende babiri bagaragaye muri aka Karere.

Umwe ari  uri mu Bitaro bya Nyamata undi akaba i Ntarama.

Abo babiri bagaragayeho iyo ndwara babonetse mu bantu 13 bari bayikitsweho barayipimwa.

- Kwmamaza -

Sebajuri yabwiye bagenzi bacu ba Imvaho Nshya ko hari ibipimo bamaze gufata mu minsi micye ishize, bikaba byaragaragaje  ko bane muri batanu basuzumiwe i  Ntarama basanze  bataranduye uretse umuntu umwe nawe akaba ari gukurikiranwa.

Ibindi bipimo birategerejwe ngo harebwe ikizavamo.

Yabwiye bagenzi bacu ati: “ Hari n’ibindi bisubizo umunani tugitegereje ngo tumenye icyo ibipimo byafashwe bigaragaza kandi abo bandi  baracyari mu kato”.

Atangaza ko ifatwa ry’ibipimo riri gukorerwa mu ngo z’abaturage, ababishinzwe bakahabasanga bakabaifata.

Hari nabo bifatirwa ku bigo nderabuzima bikozwe n’itsinda ryabihuguriwe, rigahabwa ibikoresho byaturutse mu isuzumiro ry’igihugu.

Mu minsi ibiri ni ukuvuga amasaha 48 ibipimo biba byabonetse.

Mutabazi Richard uyobora Akarere ka Bugesera yasabye abaturage kwirinda iyi ndwara ‘kuko ihari’ bakirinda no kuyikwirakwiza aho baca hose.

Ati :“Icya mbere iyi ndwara irahari kandi abaturage turabasaba kugira isuku bakirinda kuramukanya no guhoberana. Twifuza ko babimenya kare kugira ngo twirinde ko twarwaza abaturage benshi”.

Abagaragayeho iyo ndwara bari kuvurwa hakoreshejwe imiti isanzwe mu bitaro bya Bugesera nk’uko ubuyobozi bwabyo bubyemeza.

Mu Karere ka Rubavu niho habanjirije ahandi mu Rwanda kugaragara iyi ndwara nk’uko byatangajwe bwa mbere na Dr. Edson Rwagasore ushinzwe kurwanya ibyorezo mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC.

Rwagasore icyo gihe yavuze ko iriya ndwara yagaragaye ku bantu babiri umwe w’imyaka 33 n’undi w’imyaka 34, bose bakaba barakundaga kujya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho iyi ndwara yabanje.

Mu Burundi naho irahagaragara, muri Uganda ni uko no muri Repubulika ya Centrafrique.

Biteye impungenge kuba ivugwa mu Karere gaturiye Umujyi wa Kigali kandi kari mu Turere turi guturwa cyane.

Akarere ka Bugesera haturanye n’Umujyi wa Kigali kuko gakora ku Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Kubera iterambere riri kuhagera mu bwihuse, kari mu Turere turi guturwa cyane.

Bivuze ko hadafashwe ingamba zo kubukumira, ubushita bw’inkende bushobora kugera no mu Mujyi wa Kigali bukabuza abantu amahwemo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version