Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Rusesabagina Paul akomeje guhabwa ibiribwa, amazi n’imiti, bitandukanye n’ibivugwa n’umuryango we ko afashwe nabi muri gereza ya Nyarugenge.
Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, ruheruka gutangaza ko Rusesabagina akigera muri gereza i Mageragere yabanje guhabwa icyumba cye wenyine n’amafunguro byihariye.
Mu minsi ishize ngo yatangiye kuvuga ko afungiwe ahantu ha wenyine, ubuyobozi bwa gereza bufata icyemezo cyo kumushyira hamwe n’abandi bafungwa, batangira no kurya bimwe.
Umwe mu bakobwa ba Rusesabagina yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ku wa 4 Kamena 2021 yabahamagaye, ababwira ngo basakuze cyane kubera ko agiye kwimwa ibiribwa, amazi n’imiti.
Ati “Yaraduhamagaye nk’uko bisanzwe aratubwira ngo noneho nimusakuze cyane, ejo hashize bambwiye ko kuva uyu munsi batazongera kumpa ibyo kurya, ndetse ko n’amazi bajyaga bampa nayo ntazongera kuyabona, n’imiti, ndetse no kuba mbahamagaye bitazongera, ubungubu ari ubwa nyuma.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’igihugu Rusesabagina yabagamo mbere yo gufatwa, yatangaje ko bakoze iperereza, kandi basanze nta kibazo cyo kwicishwa inzara Rusesabagina afite. Ni ubutumwa yoherereje ikinyamakuru KSAT 12 News.
Ati “Ambasade yacu i Kigali yavuganye n’ubuyobozi bw’u Rwanda hamwe n’abadipolomate b’u Bubiligi n’abanyamategeko ba Rusesabagina, bose bavuze ko Rusesabagina akomeje guhabwa ibiribwa, amazi n’imiti. Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kwemerera Rusesabagina guhura n’abayobozi ba za Ambasade.”
Yavuze ko bazakomeza gukurikiranira hafi no kuvuganira ubuzima bwa Rusesabagina no gufatwa bya kimuntu, ku nzego zo hejuru za Guverinoma y’u Rwanda.
Ku wa Kabiri Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa, SSP Uwera Pelly Gakwaya, yavuze ko Rusesabagina Paul ari umufungwa nk’abandi, bityo nta kibazo gikwiye kubaho igihe afashwe nk’abandi bari kumwe muri gereza.
Yakomeje ati “Ariko ngira ngo mukanya numvaga umukobwa we avuga ngo yaratubwiye ngo dusakuze, ni ugusakuza nyine! Basakuze, ariko ni umufungwa nk’abandi kandi yitaweho kimwe n’abandi. Iyo akeneye umuganga aramubona, ararya nk’abandi, hari ibiryo byateganyijwe buri mufungwa agenewe, na we arabibona nta na kimwe tumuhezaho.”
Mu gukomeza kuvuga ko Rusesabagina yimwe uburenganzira bwe, hari imiryango itandukanye ivuga ko akeneye kubuhabwa.
Kuva yafungwa, umuryango we wakomeje kuvuga ko arengana bityo akwiye kurekurwa, mu gihe abagizweho ingaruka n’ibyaha by’iterabwoba aregwa bishamikiye ku mutwe wa MRCD/FLN, nabo basaba guhabwa ubutabera.
Urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be 20 bareganwa ibyaha by’iterabwoba rurakomeje, nubwo we yavuze ko atazongera kwitaba urukiko. Iburanisha rigeze ku rwego rwo kumva abaregera indishyi muri uru rubanza.