Amerika Yasabye Tshisekedi Kuganira Na M23, Undi Abitera Utwatsi

Itangazamakuru  ryo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rivuga ko Amerika binyuze muri Antony Blinken iherutse kubwira Perezida wa Angola Joao Lourenço ngo azagire inama Tshisekedi yo kuganira na M23 kugira ngo intambara ihagarare, undi abitera utwatsi.

Ibi kandi byanatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa kitwa Africa Intelligence gisanzwe gitangaza amakuru gikura mu nzego z’ubutasi zitandukanye.

Yaba Congo Nouveau yo muri DRC yaba na Africa Intelligence, intero y’ibi binyamakuru ni imwe, ni uko Blinken ashaka ko Tshisekedi yaganira na Bertrand Bisiimwa uyobora ishami rya Politiki rya M23.

Blinken ubwo yaganiraga na Perezida wa Angola mu minsi ishize

Mu gihe Congo Nouveau yo ivuga ko Tshisekedi avuga ko atazaganira na M23 kuko ngo atari yo yamuteye ahubwo ari u Rwanda, ku rundi ruhande, Africa Intelligence yo ivuga ko hari ibiganiro biri gutegurwa mu ibanga hagati ya DRC na M23 ndetse n’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Mu bika bya Africa Intelligence handitsemo ko nyuma yo kuganira na Blinken, Joao yahise yohereza i Kinshasa umuyobozi w’Urwego rw’igihugu cye rushinzwe ubutasi bwo hanze rwitwa  Service de renseignement extérieur (SIE), Matias Bertino Matondo.

Impamvu zari ebyiri: kuganira na bagenzi be bo muri DRC ku rugendo Tshisekedi ateganya i Luanda ariko no kumusaba kuganira n’u Rwanda ku ngingo zifite aho zihuriye n’ikibazo cya M23.

Mu biganiro bye kandi Matondo yagombaga kumvisha Tshisekedi ko no kongera kuganira na Uhuru Kenyatta wari umuhuza wagenwe na EAC nabyo ari ngombwa.

Twabibutsa ko Joao Lorenço ari umuhuza wagenwe n’Afurika yunze ubumwe ngo abe umuhuza mu kibazo cya M23 na Kinshasa.

Igitekerezo cyo kunga M23 na Kinshasa kandi bigakorwa binyuze mu biganiro cyashyikirijwe na Perezida wa Kenya William Rutonawe aragishima.

Amakuru avuga ko hari abajyanama bihariye ba Tshisekedi bamugiriye inama yo kumvira ubwo buhuza ariko we avuga ko ibyo atabikora igihe cyose u Rwanda rwaba rutaravana ingabo zarwo muri DRC mu bice bya Rutshuru na Masisi.

Iby’uko u Rwanda rufite ingabo muri DRC rwabyamaganye kenshi, ruvuga ko intambara iri muri kiriya gihugu ari iya abenegihugu barwana n’ubutegetsi bwabo bwabimye uburenganzira ku butaka bw’Abasekuruza babo.

Amakuru yemeza ko mu mpera z’umwaka wa 2023, Perezida Tshisekedi yohereje murumuna we akaba n’umujyanama we witwa Jacques Tshibanda Tshisekedi ngo arebe uko yatangiza ibiganiro n’u Rwanda.

Icyo gihe ngo yari ari kumwe n’undi mugabo w’inkoramutima wa Tshisekedi akaba n’umujyanama we wihariye witwa Kahumbu Mandungu Bula bakunda kwita Kao.

Ibiganiro byabereye muri kimwe mu birwa bito biba mu Nyanja y’Abahinde, ibi kandi byabaye hashize igihe habaye urundi ruzinduko rwakozwe n’intumwa ya Tshisekedi yitwa Heron Ilunga yagiye i Bunagana kuganira na Bertrand Bisimwa, hari mpera z’umwaka wa 2022.

Bisiimwa Bertrand

Africa Intelligence ivuga ko mu muhati wo kureba uko ibiganiro by’amahoro byabaho, hari n’indi nama yigeze kubera i Paris ku cyicaro cy’urwego rw’Ubufaransa rw’ubutasi bwo hanze la DGSE (Direction générale de la sécurité extérieure) byahuje abakora mu nzego z’umutekano muri Uganda, DRC n’u Rwanda.

Byateguwe n’Ubufaransa ariko bubiziranyeho n’Amerika.

Abanyamerika n’Abafaransa bari gukora uko bashoboye ngo imishyikirano hagati ya Tshisekedi na M23 ishoboke, bakabikora binyuze mu kwifashisha abayobozi bakomeye mu by’ubutasi muri aka Karere ngo barebe ko impande zihanganye zakunamura icumu zikaganira.

Icyakora, nk’uko twabivuze mu bika byabanje, Perezida Tshisekedi we ntakozwa ibyo kuganira.

Muri uko kutabikozwa, ari gukora uko ashoboye ngo akore igisirikare gishya gifite ibikoresho bigezweho byo guhangamura M23.

Ni muri uru rwego aherutse no kuzamura ingengo y’imari igenewe abasirikare be.

Ndetse mu kwereka abasirikare be n’abaturage bose ko yamaramarije guhangana na M23 ndetse n’u Rwanda(yita ko ari rwo barwana mu by’ukuri), Tshisekedi yageze n’aho avuga ko azarasa mu Rwanda igihe cyose azaba yamaze gutorwa akabyemererwa n’inteko ishinga amategeko, Imitwe yombi.

Nk’umugaba w’ikirenga w’ingabo ze, Tshisekedi aherute no guhindura ubuyobozi bw’ingabo bamwe abavana mu nshingano abasimbuza abandi kubera ko hari icyoba cy’uko bamwe mu bayobozi b’ingabo baha umwanzi amakuru y’ibiganiro byo gutegura urugamba baba baganiriye mu ibanga.

Ku rundi ruhande, ibi biri kuba mu gihe hari abasirikare 800 ba SADC bamaze iminsi mike i Goma, aho bashyize n’ibiro byabo.

Bose hamwe bazaba bari hagati ya 4,000 na 5,000 nibarangiza kugera i Goma mu minsi iri imbere.

Bayobowe n’Umujenerali wo muri Afurika y’Epfo witwa Monwabisi Dyakopu.

Bitezweho kuzafatanya n’iza FARDC n’abitwa Wazalendo ngo bahashywe M23.

Mu gihe gito bahamaze, M23 iherutse kubaha gasopo cyane cyane abasirikare ba SADC bo muri Tanzania kuko ngo bibasira abaturage ishinzwe kurinda.

M23 yatangaje ko niba Tanzania idahagaritse ibyo kurasa abo baturage,  izabarwanirira kuko nta yandi mahitamo izaba ifite.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo iri no gushaka intwaro nka za drones yakuye mu Bushinwa ngo zihashye M23.

Zaraje ziragurwa ndetse zitangira akazi ariko ebyiri muri zo zamaze kwangirika.

Imwe yakoze impanuka ubwo yari igiye kugwa aho iparikwa, indi irahanurwa ubwo yaraswaga igisasu n’imbunda yo mu bwoko bwa SA-24 Grinch isanzwe ikorerwa mu Burusiya.

Ni drones DRC yaguze mu Bushinwa zo mu bwoko bwa CH-4 zikaba zitabwaho n’ikigo kitwa Agemira RDC.

Imwe muri izo drones yakoze akantu ubwo yicaga Colonel Elisé Mberabagabo bahimbaga Castro wari ushinzwe ubutasi muri M23.

Ibibazo ingabo za DRC zifite biri no mu gukurikiza amasezerano iki gihugu cyagiranye n’abacanshuro 1000 baturutse muri Roumania bayobowe n’uwitwa Horatiu Potra.

Bageze muri DRC mu mpera za 2022 baza barumvikanye na Kinshasa ko buri kwezi buri muntu azajya ahembwa $5000 ariko si ko byagenze.

Hari n’abatangarije Africa Intelligence ko bagiye kureka ibyo kurwana no gutoza ingabo za DRC!

Gusa baje guhabwa ay’ukwezi kumwe, ukundi ngo bazakwishyurwa mu byumweru bike biri imbere.

Ng’uko uko ububanyi n’amahanga buri guhatana ngo burebe ko ikibazo cya M23 na Kinshasa cyabonerwa umuti binyuze mu biganiro, ibi biganiro bikaba byarasabwe kenshi na Leta y’u Rwanda kuko ngo intambara ntawe yungura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version