Yabwiye Urukiko Icyamuteye Guha Ruswa Umukozi Wa RIB

Kabera Védaste wahoze umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye uurukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga ko yahaye ruswa umukozi wa RIB kugira ngo yice isari kuko bari bamaranye amasaha atatu bityo akaba yari ashonje.

Yasobanuraga ibyo yari abajijwe n’umushinjacyaha byerekeye impamvu yoherereje Frw 10,000 umukozi wa RIB wari urimo kumubaza ku cyaha yaregwaga cyo guhoza umugore we ku nkeke.

Umushinjaha arega uyu mugabo  icyaha cy’indonke yahaye umugenzacyaha wamuhataga ibibazo ku cyaha yaregwaga tumaze kuvuga haruguru.

Yabajije Védaste Kabera ati: “ Dusobanurire impamvu yatumye woherereza umugenzacyaha usanzwe ufite dosiye yawe Frw 10,000; ukongeraho n’ubutumwa bugufi?”.

- Advertisement -

Kabera yasubije ka ayo mafaranga yayahaye umugezacyaha atari ruswa ahubwo ari ubuntu asanganywe mu buzima busanzwe.

Ngo umutimanama we wamusunikiye kuyamuha kuko yumvaga ko kuba bari bamaranye amasaha atatu amubaza, byagaragaraga ko ashobora kuba yumye umuhogo kandi ashonje bityo ko yayamuhaye kugira ngo yice isari.

Ati “Nyuma y’iminota mike maze kuyohereza nahise mbona Polisi na RIB baje kumfata.”

Kabera avuga ko muri kamere ye agira ubuntu,  akavuga ko yashyize mu gaciro asanga ari ngombwa guha amafaranga umuntu bamaranye ayo masaha yose.

Avuga ko yamugiriye impuhwe kuko yumvaga nta kibazo kiri mu ugusangira n’umugenzacyaha.

Umushinjacyaha yahise agira ati “Iyo ni ruswa igamije kwica amarangamutima y’umuntu.”

Ati: “Ndi umukozi ushinzwe kurwanya ruswa, nzi ingaruka z’icyaha cyo gutanga ruswa, ibyo nagombaga kubazwa byari byarangiye, ayo mafaranga siyo yagombaga kugira icyo ahindura kuri dosiye yanjye.”

Asaba gukurikiranwa ari hanze kuko avuga ko atacika ubutabera.

Ubushinjacyaha buvuga ko ushinjwa iki cyaha aramutse arekuwe ashobora kubangamira iperereza cyangwa agatoroka ubutabera.

Me Twagirayezu Joseph wunganira Kabera we avuga ko  icyo bifuza ari ubutabera kuko mu myaka myinshi Kabera amaze akorera mu Ntara y’Amajyepfo, nta kindi cyaha yigeze akora bityo ko Urukiko rwagombye kumurekura agakurikiranywa ari hanze.

Ati “Nta mpamvu zikomeye zatuma umukiliya wanjye afungwa by’agateganyo iminsi 30, ibyo mumutegeka byose ndabizeza ko azabyubahiriza kuko aho atuye ari naho ifasi y’urukiko iherereye.”

Isomwa ry’urubanza rizaba taliki ya 09, Gashyantare, 2024  saa sita z’amanywa.

Ifoto@UMUSEKE.RW

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version