MINALOC Yihakanye Iby’Uko Yabujije Abayobozi Guha Abanyamakuru Amakuru

Abanyamakuru bari bamaze igihe binubira ko hari abayobozi mu nzego z’ibanze banga kubaha amakuru kuko ngo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabibahayeho umurongo w’uko amakuru areba Akarere atangwa na Meya gusa.

Minisitiri Jean Claude Musabyimana yaraye abihakaniye Inteko ishinga amategeko ubwo yamugezagaho iki kibazo kuko ngo kibangamiye abaturage cyane cyane ko abanyamakuru baba babariza abaturage.

Umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze aherutse kubwira mugenzi wacu wa RBA wari umuhamagaye ngo agire icyo amutangariza ku kibazo cy’abaturage,  undi amusubiza ko hari ‘briefing’ ivuga ko agomba kubibaza Meya.

Yagize ati: “ RBA se ko mufite briefing nk’iyo natwe dufite… Reka nze nguhe nomero za Meya umuvugishe kuko niwe muvugizi w’Akarere kandi niyo briefing baduhaye.”

- Kwmamaza -

Uwo muyobozi avuga ko iyo umunyamakuru avuganye na Meya akamurangira uwo avugisha, ari bwo uwo abona uko atanga amakuru yabyemerewe na Meya.

Undi muyobozi yavuze ko amabwiriza mashya bafite avuga ko iyo umuyobozi w’urwego ahari, aba ari we muvugizi warwo.

Icyakora Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabwiye Abadepite ko ibyo abo bayobozi bavuga bidahuje n’ukuri.

Yasubizaga ku byavuye mu bushakashatsi bwa RGB ku mitangire ya serivisi zigenewe abaturage mu nzego z’ibanze.

Hon Frank Habineza yabwiye Minisitiri Musabyimana ati: “ Tumaze igihe tubona abinubira[complaints] ko mwebwe Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mubuza abayobozi mu nzego z’ibanze gutanga amakuru ku bibazo by’abaturage.”

Musabyimana Jean Claude yasubije Abadepite ko nta hantu na hamwe yigeze yumvikana atanga amabwiriza abuza abayobozi guha abanyamakuru amakuru.

Ati: “ Ntabwo ari byo. Ndumva ni igihe byavuzwe kuri radio naravuze ko ibintu bimeze nk’amatiku batazongera kubimbaza. Nta hantu na hamwe muri uru Rwanda nigeze mvugira ko umuyobozi atagomba gutanga amakuru.”

Yasabye Abadepite kuzabaza uwo ubivuga aho yabikuye ariko we ngo ntabyo yavuze ndetse n’aho byavugiwe ntago yari ahari.

Icyo gitifu w’Umurenge abivugaho…

Taarifa yabajije Dr. Madeleine Rwabukumba uyobora Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo niba ayo mabwiriza Minisitiri Musabyimana ahakana yaba yarayatanze koko, undi asubiza ko nta mabwiriza nk’ayo yigeze atangirwa ahantu aho ari ho hose.

Uyu muyobozi ubimazemo igihe avuga ko abayobozi babwiye RBA ko ibintu ari kuriya bimeze, batavuze ukuri.

Ati: “ Nitabira inama zose zireba ba gitifu ariko nta hantu na hamwe numvise Minisitiri abuza abayobozi gutanga amakuru.”

Icyakora amakuru avuga ko bishoboka ko hari ubwo Minisitiri Musabyimana yabwiye abayobozi ko ku makuru runaka biba ari ngombwa ko bagira imvugo imwe kuri yo kugira ngo hatabaho gukabiriza cyangwa se kudaha agaciro amakuru runaka areba akarere bityo hakabaho kubusanya.

Birashoboka ko hari bamwe mu bayobozi baba barabifashe nk’aho ari Meya wemerewe gusa gutanga amakuru ku Karere.

Ubusanzwe Itegeko rishyiraho Akarere rivuga ko Akarere ari urwego rwigenga, ruyoborwa n’Inama Njyanama.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version