Amerika Yatangaje Umugambi Wa Israel Ngo Intambara Ya Gaza Ihagarare

Perezida wa Amerika Joe Biden yatangaje ibyo yemeranyijeho na Israel kugira ngo intambara ya Gaza ihagarare. Ni ingingo ubutegetsi bwa Washington buvuga ko ziramutse zikurikijwe byatanga amahoro arambye muri Gaza.

Biden avuga ko ibyo Israel isaba bifite aho bihuriye n’ibyo Hamas nayo imaze iminsi yifuza kugira ngo intambara ihagarare.

Mu butumwa Perezida w’Amerika yaraye atangarije mu Biro bye, yavuze ko mu byo i Yeruzalemu bashaka harimo ko imirwano ihagarara mu Byumweru bitandatu, icyo gihe Israel ikazagikoresha ikura abasirikare bayo muri Gaza.

Umugambi wayo wo kurangiza intambara ya Gaza uri mu byiciro bitatu bizabanzirizwa n’ibyumweru bitandatu twavuze haruguru.

Muri icyo gihe kandi nibwo hazabonerwa umwanya n’uburyo byo kugeza inkunga irimo ibiribwa n’imiti ku mpunzi z’Abanyapalestine ziri muri Gaza.

Ibindi bizakorwa ni uguhererekanya abatwawe bunyago, barimo n’abasirikare b’abagabo bafatiwe muri iyi ntamnbara ndetse n’abarwanyi ba Hamas.

BBC yanditse ko n’abo ku ruhande rwa Hamas bavuga ko uwo mugambi wa Israel ‘uboneye’.

Biden, kimwe na David Cameron ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza, yavuze ko iki ari igihe kiza cyo guhagarika intambara.

Ku rundi ruhande, asaba Hamas kumva no kwemera gushyira mu bikorwa ibikubiye muri uwo mugambi kugira ngo ibyo imaze igihe ivuga by’uko ishaka amahoro koko bibe ‘atari amasigarakicaro’

Guhagarika imirwano bizafasha abanya Palestine bahungiye muri Gaza kugerwaho n’ibintu nkenerwa mu buzima birimo imiti n’ibiribwa kuko ubu hari amakamyo arenga 600 yangiwe kuhinjira.

Mu mirongo migari igize uyu mugambi harimo ko nyuma yo guhagarika imirwano, hazakurikiraho no kureba uko intambara yahagarara.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres yanditse kuri X ko yishimiye ibikubiye muri wo mugambi.

Yanditse ati: “ Isi yabonye byinshi byasenyukiye muri Gaza kandi ubu igihe kirageze ngo bihagarare”.

Guterres avuga ko impande zihanganye zagombye gukora uko zishoboye amahoro akagaruka, abafashwe bunyago bakarekurwa, Uburasirazuba bwo Hagati bugahumeka.

Ikibazo gisa n’ikikibangamiye uyu mugambi wa Biden ni uko Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu we atarerura ngo avuge ko ari mu mugambi uvugwa na benshi wo guhita ahagarika intambara.

Avuga akomeje ko azakomeza intambara kugeza intego zose Israel yari ifite ijya kuyitangiza zigezweho.

Taliki 22, Ukuboza, 2023[hari hashize igihe gito iyi ntambara itangiye], Netanyahu yavuze ko iyo ntambara itazarangira Israel itarimbuye burundu Hamas kandi ngo icyo bizaba cyose n’igihe bizaba cyose yiteguye kugikora.

Abanyamerika bo biravugwa ko  bari kuvuga ibyo Biden yatangaje mu rwego rwo kureshya Hamas ngo yemere kujya ku meza y’ibiganiro na Israel kuko kugeza ubu yasaga n’ibigendamo biguru ntege.

Nanone ariko Qatar nk’umuhuza wizewe iherutse gutangaza ko impande zihanganye ziri kunanizanya ku ngingo zikomeye zikubiye mu masezerano yo guhagarika intambara.

Abadipolomate b’i Doha bavuga ko uretse impande zihanganye zitarumvikana ku ngingo z’ingenzi ziganisha ku mahoro, ku rundi ruhande, ibindi bihugu biri kuri buri ruhande mu zihanganye nabyo bikoma mu nkokora intambwe za Dipolomasi.

Mu mibare ya Netanyahu harimo ko Hamas ikwiye kurimburanwa n’imizi ku buryo isigara nta mbaraga namba ifite.

Ingingo yindi ikiri ikibazo ni ukumenya uko Palestine izacungwa iyo ntambara nirangira.

Ababyibaza babihera ku miterere y’Intambara iri kuhabera muri iki gihe n’uburyo ingabo za Israel zagabanyijemo Gaza ibice bitandukanye hagamijwe ko itakongera kuba ahantu horohera Hamas kuyobora no gukorera ibikorwa by’iterabwoba.

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi  baherutse guhura na bagenzi babo bo mu bihugu by’Abarabu bya Jordan, Misiri, Qatar, Saudi Arabia na Leta zunze ubumwe z’Abarabu kugira ngo baganire kuri iyi ngingo.

Hari imigambi muri iki gihe abadipolomate n’abanyapolitiki batandukanye bamaze guteganya ko ari yo yazagenderwaho mu kugena ejo hazaza ha Palestine.

Bari kubikorana umwete kugira ngo hagire icyemeranywaho mbere y’uko amatora ya Perezida muri Amerika aba mu Ugushyingo, 2024.

Icyakora ni inzira ndende kuko igomba kuba yemeranyijweho n’ibihugu byose bifite aho bihuriye n’iyi ntambara ndetse n’ibisanzwe bibera mu Burasirazuba bwo Hagati.

Nta raporo ikubiyemo ibyo abadipolomate bemeranyijeho irasohoka, abantu bakaba bayitegereje ngo bamenye icyo isi iteganyiriza Palestine ubwo intambara ya Israel na  Hamas muri Gaza izaba yarangiye.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version