Sena Irasaba Inzego Kwibutsa Urubyiruko Umuco W’Abanyarwanda

Dr.François Xavier Kalinda uyobora Sena y’u Rwanda yaraye abwiye abitabiriye Inama nyunguranabitekerezo ku gusigasira umuco w’Abanyarwanda ko ari ngombwa cyane ko urubyiruko rwigisha indangagaciro z’umuco w’iwabo.

Perezida wa Sena yasabye inzego ‘kunganirana’ mu gusigasira umuco nyarwanda no kuwigisha abakiri bato.

Ni amasomo agomba kuba arebana no kubaka uburezi n’uburere bw’umwana bishingiye ku muco nyarwanda.

Inama Dr. Kalinda yabivugiyemo yateguwe na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena y’u Rwanda ikaba yari yitabiriwe n’Abasenateri n’abahagarariye izindi nzego bireba.

Urubyiruko rw’u Rwanda rushinjwa ko rwamaze kuyoboka imico y’ahandi cyane cyane muri Amerika, ugasanga n’Ikinyarwanda bamwe muri bo barakibagiwe n’abakizi bakakivugana ipfunwe.

Uretse kukivugana ipfunwe, hari n’abakiremeye amagambo mashya arimo ayumvikanamo imvugo y’ikinyabupfura gike, andi akaba uruvange rw’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa ndetse n’Igiswayile ntikibure.

N’ubwo atari kuri bose, ariko hari n’abakiri bato batacyubaha abakuru kandi iyi myitwarire ni kimwe mu biranga Umunyarwanda warezwe neza.

Inteko y’Umuco n’Ururimi ikunze kugaruka ku ngingo y’uko urubyiruko rukwiye kwibutswa ko Abanyarwanda bafite umuco n’indangaciro zawo zahoze ziranga abakurambere babo kandi ko kubigana ari uburyo bwiza bwo kudatakaza Ubunyarwanda.

Kimwe mu byabafasha ni ukuvuga Ikinyarwanda kuko, nk’uko byanditswe mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda no mu ndirimbo yubahiriza Repubulika y’u Rwanda, ururimi rw’Abanyarwanda ‘rurabahuza’.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike aho abaturage bose bavuga ururimi rumwe, bakaba batuye no ku butaka bumwe.

Nk’uko intiti z’Abanyarwanda zibivuga, abantu bafite ako karusho nta kintu batageraho kuko kumva no kuvuga ururimi rumwe byoroshya ubucuruzi, ubwumvikane n’amajyambere mu bantu basangiye ururimi.

Icyo abasomyi bakwiye kwibuka nanone, ni uko n’abantu bakuru nabo bica nkana Ikinyarwanda kandi ari bo bari bakwiye kukigisha abato.

Abantu bize bibwira, bibeshya, ko kuvuga indimi z’Abanyamahanga ari byo bituma bagaragara nk’abasilimu, kuvuga Ikinyarwanda bikaba iby’abantu batize.

Icyakora nk’uko Perezida Kagame yigeze kubibwira abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka( ku munsi wayo wa kabiri), Abanyarwanda bakwiye kwirinda kuvangavanga indimi, uvuze Ikinyarwanda akakivuga ukwacyo n’uvuze ururimi rw’amahanga nawe bikaba uko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version