U Rwanda Rwasinye Amasezerano Aruhesha Miliyoni $200 Zo Gushyira Mu Mishinga

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana,  mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda,  yashyize umukono ku masezerano ya miliyoni $200 u Rwanda ruzahabwa na Banki Nyafurika itsura Amajyambere, BAD, yo gushora mu mishinga migari y’iterambere.

Uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda usanga angana na miliyari Frw 260.

Amafaranga ya BAD azahabwa u Rwanda abanje gucishwa muri Banki  y’Abanyamerika yitwa JPMorgan Chase.

Ayo masezerano yashyizweho umukono kandi na Solomon Quaynor, akaba Visi Perezida muri Banki Nyafurika itsura Amajyambere ushinzwe guteza imbere abikorera ku giti cyabo no guteza imbere ibikorwa remezo.

Muri Mata, 2024,  Banki ya JP Morgan Chase yagiranye amasezerano na Banki Nyafurika  ishinzwe gutsura Amajyambere ngo barushaho gukorana mu by’ubucuruzi, guteza imbere urwego rw’abikorera ku giti cyabo n’indi mishinga migari Banki zombi zakungukiramo.

Banki Nyafurika ishinzwe gutsura Amajyambere ivuga ko imwe mu nkingi zayo ari uguteza imbere urwego rw’ishoramari rirambye binyuze mu gufasha amafaranga y’ibihugu kudata agaciro ahubwo ibyo bihugu bikagira ubukungu buzamuka.

U Rwanda ruri mu bihugu byahawe amafaranga ngo uwo mugambi ugerweho.

Mu minsi ishize i Nairobi muri Kenya habereye inama yahuje ubuyobozi bukuru bwa Banki Nyafurika ishinzwe gutsura Amajyambere n’Abakuru b’ibihugu by’Afurika baganira uko Afurika yarushaho gutera imbere binyuze mu mishinga migari ibihugu byayo byishyiriyeho.

Ni inama bise AfDB Annual Meeting 2024.

U Rwanda rwahavuye rusinyanye n’ikigega cyo muri Kuwait andi masezerano ya miliyoni $ 20 ruzashora mu kubaka no kuzuza neza icyaha cyahariwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga kitwa Kigali Innovation City.

Ayo mafaranga kandi azafasha mu gusana no kwagura umuhanda Muhanga-Nyange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version