Amerika Yatangije Bwa Mbere Ku Isi Igihano Cyo Kwicisha Gazi Abakatiwe

Kenneth Eugene Smith niwe muntu wa mbere wahanishijwe igihano cyo kwicishwa gazi ya nitrogen.

Niwe ugihawe bwa mbere ku isi hose, akaba yari asanzwe ari umuturage wa Leta ya Alabama, USA.

Uyu mugabo w’imyaka 58 agiye guhanirwa icyaha yakoze mu mwaka wa 1989 azira kwica Elizabeth Sennett wari umugore w’umubwirizabutumwa wari uzwi muri iriya Leta.

Abahamwe n’ibyaha bagakatirwa urwo gupfa bicwaga batewe urushingire rw’ingusho.

- Advertisement -

Mbere hari abazirikwaga ku ntebe zicometse ku mashanyarazi.

Ubuyobozi bwa Alabama buvuga ko bwasanze gukoresha nitrogen hypoxia ari byo byafasha kubera ko imiti bateraga abantu bagapfa ari mike ku isoko.

Ubwo umuturage wo muri iyi Leta yicishwaga iriya gazi hari abanyamakuru batanu bari bahari ngo bihere amaso bazabitangaze.

Smith yiciwe ahitwa Holman Correctional Facility iri ahitwa Atmore.

BBC yanditse ko ubwo gazi yatangiraga kumwinjira yeretse abo mu muryango we bari aho ikimenyetso cy’ibiganza kibereka ko abakunda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version