Kagame Yakiriye Perezida Wa Mozambique

Perezida Kagame mu Biro bye yahakiriye mugenzi we wa Mozambique Filip Nyusi.

Ku rukuta rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda handitse ho ko Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku bufatanye bw’igihugu byombi mu nzego zitandukanye.

U Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi muri Mozambique bagiye kuhagarura amahoro nyuma y’uko mu mwaka wa 2017 hadutse abarwanyi bigaruriye Intara ya Cabo Delgado.

Ku bwumvikane hagati ya Kigali na Maputo bemeranyije ko Abanyarwanda bajyayo kuhirukana abo barwanyi kandi byarakunze.

- Advertisement -

Muri iki gihe hari gahunda yo gutoza abanya Mozambique ngo bazasigare birwanaho u Rwanda nirutaha iwarwo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version