Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi haravugwa utubari dukoresha abana b’abakobwa mu bucuruzi bw’ inzoga n’ubusambanyi.
Umwe muri bo wakorewe ibyo bikorwa yabwiye RADIO/TV1 ko tumwe mu tubari turi mu Kagari ka Rutabo mu Mudugudu wa Gitwa, umukiliya ahabwa inzoga yamara gusinda agahabwa n’abakobwa kugira ngo arusheho kwigarurira abakiliya.
Uwatanze ubwo buhamya afite imyaka 17.
Avuga ko yaterewe inda mu kabari ka kamwe muri uwo Mudugudu.
Ati: “Nyine umuntu aratujyana, tukajya mu kabari tukajya kwinywera inzoga, akaduha amafaranga tukayakorera tugasambana.”
Umwe mu bavuga ko akora uburaya nawe mu buhamya bwe avuga ko bamwe muri abo bana bahemberwa gususurutsa utwo tubari.
Ati “Inyungu za nyiri akabari ni uko abo bakiliya baza bakanywa inzoga zigashira, akajya kurangura.”
Rutebuka Martin uzwi ku izina rya nyirimidali ni umwe mu bavugwa muri ibyo bikorwa.
Iyo ababibajijwe ahakana ibyo gucuruza abana, ndetse ngo iyo hari abana bahaje arabirukana.
Ati: “Uramwirukana bitewe n’imyaka atujuje. Aho kugira ngo we atahe, akaba ari hafi aho.”
Akarere ntikari kabizi
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens,yabwiye umunyamakuru ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.
Ati “Ikitwa gucuruza abantu nacyo urumva ko ari ikindi. Aya makuru aradusaba umwanya. Nitubona ibifatika turakubwira.”
Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 123 rivuga ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo gufata umwana ku ngufu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko itarenga 25.
Iri tegeko rivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.