Amerika Yemereye Israel Ngo Itere Gaza

Perezida w’Amerika Joe Biden yaraye aganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu bemeranya Israel igomba gutera Hamas iyisanze muri Gaza. Ni icyemezo cyari kitezwe na benshi kubera ko ubutegetsi bw’i Yeruzalemu bwari bwararangije gukusanya ibikenewe byose ngo intambara kuri Hamas itangire.

Biden yamaze amasaha arindwi n’igice aganira n’abayobozi ba Israel.

Ikinyamakuru kitwa Times of London kivuga ko Amerika yabwiye Israel ko iyiri inyuma, kandi ngo igihe cyose izabona ko gikwiye ngo itere Hamas izabikore ntacyo yikanga.

Ibi ni ibivugwa na Time of London ariko mu Biro bya Perezida w’Amerika ntacyo barabitangazaho mu buryo bweruye.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande, umugabo witwa Benny Gantz wigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo za Israel, ubu akaba ari mu batavuga rumwe na Leta, avuga ko ashyigikiye intambara kuri Hamas ariko ngo izaba intambara izamara igihe kirekire kandi igoye.

Ikindi Biden yasabye Israel ni uko igomba gufungura inzira abagiraneza bacishamo imfashanyo igenewe abaturage ba Palestine na Gaza bahunze.

Ni imfashanyo igomba kuva mu Misiri.

Akiri mu ndege ye (Air Force One), Perezida Biden yahise ahamagara Perezida wa Misiri witwa Abdel Fattah el-Sisi amubaza niba yiteguye neza mu rwego rwo kugeza imfashanyo kuri bariya baturage, undi amusubiza ko ibintu byose biri mu buryo.

Perezida w’Amerika yabwiye abanyamakuru bamuherekeje mu rugendo arimo ko  Perezida Sisi akwiye gushimirwa kiriya gikorwa.

Kugeza ubu hari amakamyo 20 arimo ibiribwa yiteguye kuva mu Misiri agana muri Gaza gutabara abahahungiye.

Biteganyijwe ko amakamyo ya mbere azatangira kujya muri Gaza kuri uyu wa Gatanu kandi imitangirwe y’iriya nkunga izakurikiranwa n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye.

Icyakora yavuze ko nihagira abarwanyi ba Hamas bafitira iriya nkunga, icyo gihe izahita ihagarikwa.

Andi makuru yavugiwe mu gikari ubwo Biden yaganiraga n’abayobozi ba Israel, avuga ko yababajije icyo bateganya kuzakorera Gaza nibarangiza kuyirukanamo Hamas bamusubiza ko ibyo batarabitekerezaho.

Ikinyamakuru kitwa Axios kivuga ko abayobozi ba Israel bahugiye ku bitero kuri Hamas kurusha ibindi byose.

Biden ariko yababuriye kwirinda gutwarwa n’amarangamutima, ngo umujinya ubahume amaso bibe byatuma bahubuka.

Ngo yababwiye ko bakwiye kwirinda amakosa asa n’ayo Leta zunze ubumwe z’Amerika zakoze ubwo umujinya watumaga zitera Iraq mu mwaka wa 2003.

Ku byerekeye umugambi Israel ifitiye Gaza, amakuru avuga ko intambara nirangira Hamas izaba itakibaho kandi ngo n’ubuso bwa Gaza buzagabanuka.

Minisitiri w’ingabo za Israel witwa Yoav Gallant avuga ko intambara bagiye kurwana izaba ndende ku buryo Israel izakenera ubufasha bw’Amerika kandi mu gihe kirekire.

Ku ruhande rw’Amerika, hari ikindi kibazo kiyihangayikishije.

Ni uruhare Hezbollah izagira muri iyi ntambara kuko bigaragara ko izatabara Hamas.

Hezbollah isanzwe ikorera muri Lebanon, ikaba iterwa inkunga na Iran.

Bivugwa ko hari abayobozi muri Guverinoma ya Biden bamaze iminsi baganira n’aba Hezbollah babacubya ngo batazivanga muri iyi ntambara.

Icyakora mu minsi yashize uyu mutwe wavuze ko utazatererana Hamas.

Mu gihe ububanyi n’amahanga buri gukora akazi kabwo, ku rundi ruhande, muri Minisiteri y’ingabo z’Amerika bari kwiga uburyo bw’intambara bazakoresha igihe cyose Hezbollah yazaba ihisemo kwinjira mu ntambara ku ruhande rwa Hamas.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version