Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yimye Israel Bombe Yari Yayemereye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika Yimye Israel Bombe Yari Yayemereye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 May 2024 2:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kutemeranya na Amerika ku gitero Israel iri gutegura ku mujyi wa Rafah byatumye bombe Washington yagombaga guha Yeruzalemu izihagarika.

Nta cyo Israel irabivugaho kugeza ubu.

Bombe nini zagombaga guhabwa Israel zapimaga kilogarama 907 n’aho into zo zari bombe 1,700.

Umwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Amerika CBS News itatangaje amazina niwe wayimeneye akabanga.

Amerika ivuga ko itaha Israel ziriya bombe mu gihe cyose itarasobanura ‘neza’ ibyo izakora ikarinda abasivili bo muri Rafah aho iteganya igitero karundura.

Ibyo ariko bisa nibidakanga Israel kuko yamaze no gutangira kwegeranya imbunda n’ibifaro byinshi ngo itangire urugamba muri aka gace.

Ibyo bifaro byegerejwe Rafah ku ruhande rureba kuri Misiri.

Mbere y’uko Operation nyayo itangira, Israel yabanje kurasa mu nkengero za Rafah.

Uyu mujyi ariko kandi niwo wari usanzwe ari irembo abagira neza bacishagamo imfashanyo igera ku mpunzi zahungiye muri aka gace ka Palestine gaturanye na Misiri.

Mu gihe ibintu bigihagaze gutyo, Israel iherutse gufunga agace kitwa Kerem Shalom nyuma y’uko hari rockets ziguye muri iki gihugu.

Ku wa Mbere kandi Israel yasabye ko abatuye Rafah bahava inzira zikigendwa.

Yavugaga ko muri aka gace izahagaba igitero gikomeye ariko kizakorwa neza kugira ngo hirindwe ko abasivili bahasiga ubuzima.

Ibyo gutera Rafah biravugwa mu gihe hari imishyikirano y’amahoro iri kuganirwamo uko intambara yahosha.

Ibihugu biri kureba uko byakunga impande zihanganye ni Misiri, Turikiya na Qatar.

Amerika nayo, mu buryo bwayo, iri kuganira na Israel uko yahangana na Hamas ikayirimbura ariko idahutaje abasivili.

Ubwo buryo bwo kuganira bugizwe n’itsinda ryiswe Strategic Consultative Group.

Icyo Amerika ivuga ko kitarumvikana kugeza ubu, ni uko abayobozi ba Israel bataremera gushyira mu bikorwa imirongo bemeranyijeho muri rugamba.

Ibyo ngo nibyo byatumye Amerika ihitamo kudaha Israel ziriya bombe.

BBC yanditse ko izo bombe ari zo Israel yari buzakoreshe mu bitero iteganya imbere.

TAGGED:AmerikaBombefeaturedHamasIbiteroIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Undi Wunganiraga Karasira Yivanye Mu Rubanza
Next Article Guverinoma Y’u Rwanda Irashaka Ko Ingengo Y’Imari Yongerwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?