Amerika Yirukanye Mu Gihugu Umunyarwanda Wahamijwe Uruhare Muri Jenoside

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko kuri uyu wa Kane bwakira Oswald Rurangwa wahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wirukanywe ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo wavutse mu 1962, mu mwaka wa 2007 yahamijwe n’Urukiko Gacaca rwo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa gufungwa imyaka 30.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko mu 1994, Rurangwa yabaga mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi. Yari umwalimu mu mashuri abanza akaba n’umuyobozi w’Interahamwe mu murenge wa Gisozi.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yagize ati “Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burashimira ubucamanza bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika ku kwirukana ku butaka bwayo abakekwaho uruhare muri Jenoside bihishe yo, ubufatanye mu bijyanye n’amategeko n’umusanzu mu kurandura umuco wo kudahana.”

- Advertisement -

Amerika yakomeje kohereza mu Rwanda benshi mu bakekwaho uruhare muri Jenoside.

Uheruka ni Munyenyezi Béatrice woherejwe muri Mata 2021, kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera ku byo akurikiranyweho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version