Imurikagurisha Ribera I Dubai Ni Icyizere Cy’Ibihe Byiza Bya Nyuma Ya COVID-19

Mu minsi micye ishize, muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu hafunguwe imurikagurisha ryitezweho kuzahuza abantu barenga miliyoni 25 baturutse hirya no hino ku isi. Ni icyo gikorwa cy’ubucuruzi n’ubusabane mpuzamahanga kibaye kuva COVID-19 igeze ku isi mu mpera z’umwaka wa 2019. Ababikurikirana bemeza ko ari ryo riri gutegurira abantu gusubira mu buzima busanzwe.

Uwajya i Dubai ahari kubera ririya murikagurisha, yahasanga abantu b’amabara y’uruhu, imico n’amadini bitandukanye, bamwe batetse, abandi bacuranga, abandi bakina imikino itandukanye.

Barimo abafite impano zihebuje ndetse n’ubwenge bufitwe na bacye mu batuye isi kandi biteguye kubusangiza abandi.

Muri iki gihe i Dubai hateraniye abantu baturutse mu bihugu 192, aba bagabo, abagore, abana, inkumi n’abasore bakazagurira cyangwa bakagurishiriza ibicuruzwa muri Dubai mu gihe cy’amezi atandatu.

- Advertisement -

U Rwanda narwo ruhafite icyumba rumurikiramo ibyo rwahanze.

Perezida Paul Kagame aherutse kuhasura, abashinzwe ibihamurikirwa bamutembereza ahantu hose u Rwanda ruzamurikira ibyarwo.

Abari muri ririya murikagurisha bafite amahirwe yo kureba aho robots zibyina ubwazo cyangwa  zikabyinana n’abantu.

Izi robots ziri kubyina umuziki wanditswe n’umuhanzi wa kera ukomoka mu Budage witwaga Ludwig van Beethoven.

Mu gihe bamwe bari mu nzu mberabyombi zitamirije amabara ya cyami ni ukuvuga umuhondo wa zahabu, umutuku w’icyubahiro, ibara rya emeraude n’andi, hanze yazo muri metero nke hari imihanda iri gutambukwamo n’abantu bari mu myiyereko yerekana imico y’iwabo, ibyo bita festivals.

Ntibicira aho kuko hari abandi bateraniye mu zindi nzu ziteye nk’ibyumba bya Kaminuza zikomeye byigirwamo n’abahanga mu by’ikirere, aho bari gusobanurirwa ibyo ibigo runaka byakoze birimo ‘imashini zitekereza’ nk’abantu, abandi bateze amatwi abahanga bari kubasobanurira imikorere n’imikoranire y’ibiyega mu kirere.

Inyubako z’aho zubatswe mu buryo bwihariye

Ibiyega( biva ku nshinga: kuyega, to move) mu kirere birimo inyenyeri, imiyaga, ivumbi, ibitare, imibumbe, imvura(zitandukanye n’iz’amazi tubona ku isi) n’ibindi.

Ibi hamwe n’ibindi bigize icyo bita universe, isanzure mu Kinyarwanda nyacyo!

I Dubai hubatswe ibyumba 200 bigenewe kumurikirwamo ibyo abatuye isi bahanze mbere ya COVID-19 na za Guma mu rugo ndetse na nyuma y’izi Guma mu rugo.

Iyo ufashe nk’icyumba u Bwongereza buri kumurikiramo ibyo bwahanze, usanga ari igihangano kihariye.

Ni icyumba cyahanzwe n’itsinda ry’abakora mu kigo cy’abubatsi kitwa Es Devlin Studio, Avantgarde na Veretec.

Bagikoze k’uburyo umushyitsi ugisuye ahita abona ibitekerezo by’umuhanga mu bugenge w’Umwongereza wapfuye witwa Stephen Hawking bikubiye mucyo yise ‘Breakthrough Message’ asobanura uko abantu bazaba babayeho ubwo bazatangira gutura ku kwezi cyangwa kuri Mars.

Umuhanga mu bwubatsi wo muri Espagne witwa Santiago Calatrava yahimbye inyubako imurikirwamo n’abo mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Abarabu, icyo cyumba kikaba gishushe nk’igisiga cya kagoma.

Izi ni ingero nke z’inyubako zidasanzwe ziri kumurikirwamo ibyakozwe n’abatuye isi n’ubwo batorohewe na COVID-19 guhera mu mwaka wa 2019.

Mu magambo avunaguye, iyo urebye uko ririya murikagurisha riteguye, ubona ko byari bikwiye ko riba muri iki gihe aho abantu bari kwivana mu ngaruka za COVID-19.

Hubatswe mu buryo bwerekana ubuhanga bwihariye

Nyuma y’igihe kirekire abantu barakuwe umutima na COVID-19, ubu noneho bashobora guhura bakaganira, bakidagadura, bakubaka ubucuti.

Expo 2020 Dubai ije ari igihozo ku batuye isi batiyumvishaga ko inzira zahuzaga isi mbere ya COVID-19  zizongera kuba nyabagendwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version