Urukingo Rwa Malaria: Inkuru Nziza Ku Batuye Munsi Y’Ubutayu Bwa Sahara

Uruganda rwo mu Bwongereza rukora inkingo n’imiti rwitwa GlaxoSmithKline (GSK)  rwaraye ruhawe amanota meza kubera ko urukingo rwakoze rukingira Malaria rwemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ngo ruzakoreshwe ku isi.

Malaria ni  indwara yibasira abana, abagore batwite n’abandi bafite umubiri ufite intege nke kandi biganjemo abo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara no mu bihugu bimwe na bimwe by’Aziya nka Bangladesh, Nepal n’ibindi.

Tariki 25, Mata, 2021 Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, cyatangaje ko ubwandu bwa malaria mu Rwanda kandi ku mwaka bwagabanutse kimwe n’imibare y’abahitanwaga nayo.

Ngo mu mwaka wa 2020 abazize iyi ndwara bari 148, bavuye kuri 700 mu 2016.

- Advertisement -

Ni imibare yatangajwe ku munsi u Rwanda rwifatanyaga n’amahanga mu kuzirikana ubukana bwa malaria no kuyirwanya.

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria uhuza  abantu b’ingeri nyinshi bagamije kureba uko hakongerwa imbaraga  mu rugamba rwo kuyirwanya, binyuze mu kugeza mu turere twose uburyo bwo kuyirinda no kuyivuza hakiri kare.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryavuze ko urukingo rwaraye rwemejwe, bidatinze ruri butangire guhabwa abana bo mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bifite ubwandu bwa Malaria bwinshi cyangwa buri hasi gato.

Ni urukingo rwari rumaze iminsi rugeragerezwa ku bana 800 000 bo muri Ghana, Malawi na Kenya.

Ibyavuye muri ririya gerageza byerekana ko ruriya rukingo rukora neza kandi nta ngaruka rugira ku mubiri w’uwarutewe.

Muri iki gihe imibare yerekana ko malaria yica abantu 400 000 ku mwaka, muribo abagera ku 260 000 bakaba ari abana bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ikoreshwa rya ruriya rukingo ryitezweho kuzagabanya umubare w’abo  yahitanaga, bityo bigaha abana amahirwe yo gukura bakiga, bakaziteza imbere n’ibihugu byabo.

Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati: “ Urukingo twategereje igihe kirekire rurashyize rurabonetse. Ni intambwe nziza tugezeho izarengera ubuzima bw’abatuye Isi.”

Malaria: Indwara iterwa n’umubu w’ingore…

Uyu mubu utera indwara yica benshi muri Afurika

Malaria ni indwara ikomeye iterwa n’umubu w’ingore abahanga bita Anopheles.

Bimwe mu bimenyetso byayo ni ukugira umuriro myinshi, kuribwa umutwe, kugira isesemi no kuruka, ndetse no kubabara ingingo zimwe na zimwe.

Yica abantu 400 000 abenshi bakaba ari abana bafite munsi y’imyaka itanu n’abagore batwite.

Buri minota ibiri, ku isi haba hafuye umwana umwe azize malaria.

Ibihugu 15 ku isi( byose biba munsi y’ubutayu bwa Sahara)byonyine bihariye 80 % by’impfu ziterwa nayo.

Hari hashize imyaka 30 bakora urukingo rw’iyi ndwara.

Umwana azajya aruterwa inshuro enye kandi ntirugenewe abana bafite munsi y’amezi atanu bavutse.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko ruriya rukingo ruzajya ruha umwana uba mu gace gakunda kubamo malaria y’igikatu amahirwe angana 30% yo kutamuhitana.

Uruganda GSK rwakoze ruriya rukingo, ruvuga ko umwana uzaruhabwa rukomatanyije n’izindi ngamba zo kumurinda malaria( kumuraza mu nzitiramubu, gukumira ko imibu igera mu gace abamo…) azagira amahirwe angana na 70% y’uko itamuhitana aramutse ayanduye.

Ihuriro mpuzamahanga rishyinzwe gutanga inkingo, Gavi, rivuga ko igeragezwa rya ruriya rukingo ryerekanye ko itangwa ryarwo rigomba kunganirwa n’ikoreshwa ry’ingamba zisanzwe zo kurwanya malaria.

Hatangiye imikoranire hagati ya Gavi n’uruganda GSK igamije kureba uko urukingo rwa malaria rwasaranganywa mu bihugu bifite abaturage barucyeneye kurusha abandi muri iki gihe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version