Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amoko 36 y’ibinyabuzima yacitse ku isi muri 2020
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Utuntu n'Utundi

Amoko 36 y’ibinyabuzima yacitse ku isi muri 2020

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 January 2021 1:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahanga mu binyabuzima bamaze igihe kinini bavuga ko hari ibinyabuzima bicika ku isi kubera ibikorwa bya muntu ariko abantu bakagira ngo ni amashyengo y’abashakashatsi.

Icyegeranyo cyasohowe n’ihuriro ry’abashakashatsi mu binyabuzima cyerekanye mu mwaka wa 2020 hari amoko 36 yacitse ku isi.

Ntabwo gucika kwayo kwatangiye muri 2020 ngo zirimbuke muri uwo mwaka ahubwo byagiye bitangira kera.

Ubwoko batangiye kwica kera kurusha ubundi muri ayo uko ari 36 ni inyamabere zatangiye kwicwa muri 1875.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ntabwo inyamaswa zose zihigwa ku muvuduko umwe, zaba zihigwa n’abantu cyangwa zihingwa n’ibindi binyabuzima bishaka kuzirya.

Ikindi kurangira ku isi kwazo biterwa n’ubushobozi bwa buri bwoko bw’inyamaswa bwo kororoka bitewe n’aho zituye.

Kuri iyi ngingo ariko umuntu niwe wabaye ikibazo kuri zo kuko aho ziri nawe aba ahashaka ngo ahature ahazirukane, ahashyire ibimufitiye inyungu n’iyo zaba iz’igihe gito.

Tariki 11, Nzeri, 2020 hasohotse Raporo yasohowe n’Ikigo cy’ubushakashatsi kita ku binyabuzima ku isi kitwa   WWF Living Planet Index (LPI) ikaba ari ngarukamwaka yerekanye ko ibinyabuzima byinshi ku isi biri gukendera kubera ibikorwa bya muntu.

Bavuze ko kugeza ubu ibinyabuzima bingana na 68%.

- Advertisement -

Urusobe rw’ibinyabuzima ni iki?

Urusobe rw’ibinyabuzima ni uruhurirane rw’amoko anyuranye y’inyamaswa zaba inini n’intoya, zaba izishobora kuboneshwa ijisho cyangwa izitagaragara, ibimera by’amoko yose n’ibisa nabyo biboneka ku isi, no mu nda yayo hakiyongeraho aho biba hatandukanye.

Muri Pariki y’Akagera hari urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye birimo inyamaswa z’amoko atari amwe usanga abumbiye mu byiciro bibiri aribyo:

* IBIBURANGORO ni ukuvuga Inyamaswa zitagira urutirigongo.

*Hari n’inyamaswa zifite urutirigongo:

-Duhereye ku nyamaswa zifite urutirigongo kuko arizo nyinshi zigaragara muri za pariki zose zo ku isi, twavugamo inyamaswa z’inyamabere, amafi, intubutubu, inyoni, n’ibikururanda.

-Iyo dukurikijeho inyamaswa zitagira urutirigongo dusangamo inigwahabiri, ibishorobwa, ibitagangurirwa, ibitambara n’izindi.

Kuba hari amoko acika ku isi ni ikibazo gikomeye kuko nta kinyabuzima kidafitiye umuntu akamaro mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.

Ikindi ni uko buri bwoko bw’ikinyabuzima kigirira ikindi akamaro kuko ariko urusobe rwabyo rwubatse.

TAGGED:featuredIbinyabuzimaRaporoUrusobe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hari Impamvu ‘Zikomeye’ Zituma Nta Producer W’Umukobwa Uba Mu Rwanda
Next Article Inkuru y’Umunyarwandakazi urinda First Lady wa Centrafrique
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?