Ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Amerika mu kuvura abarwaye indwara zitandukanye mu Burasirazuba bw’u Rwanda bwatumye mu gihe cy’iminsi 10 havurwa abantu 5,000.
Abavuwe ni abo muri Rwamagana no muri Kayonza.
Umwe mu basirikare bo ku ruhande rw’u Rwanda witwa Lt Col John Bukuru avuga ko muri Rwamagana bahabagiye abantu 92 bikorewe mu bitaro bya Kaminuza bya Rwamagana, ibitaro by’Akarere bya Gahini no ku kigo nderabuzima cya Mwulire.
Bukuru ashima imikoranire yagaragajwe na bagenzi babo bo mu ngabo z’Amerika ndetse n’abo mu nzego z’ibanze kugira ngo abaturage babone buriya buvuzi kandi mu gihe gito.
Abaganga b’abasirikare b’u Rwanda n’aba Amerika bahaye abatuye Kayonza na Rwamagana serivisi z’ubuzima zirimo kubabaga amagufa, inyama zo mu nda, indwara zifata abagore, kuvura amaso, kuvura amazuru, amatwi n’umuhogo, indwara z’abana, iz’amenyo ndetse n’isanamitima.